Posts

Showing posts from July, 2020

KUKI TUBESHYA?

Image
Kubeshya. Ingeso; umuco cyangwa igikorwa buri wese akora cyangwa yakoze mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ndabeshya, urabeshya, turabeshya. Kubeshya ni ukwemeza ibintu bitari byo(ibinyoma), bitandukanye n'ukuri.  Mu  byaremwebyose bibaho, ikiremwamuntu ni cyo cyonyine kifitemo ububasha bwo kubeshya: nibyo tubwirwa n’umuhanga Blaise Pascal . Kubeshya hari ubwo tubikora kubera ubushake cyangwa se tutabishaka (kwibeshya).  Burya uwibeshya byumvikana neza ko ari ngirana kuko nyakubeshya uwo yibwira ko yabeshye abandi Nyamara bo  bamuvumbuye rimwe na rimwe bakamwihorera.  Abantu bose barabeshya. Kuva ku mwana kugeza ku musaza rukukuri. Ni ibintu dutangira gukora kenshi tukiri bato. Tukabikora inshuro imwe ariko ugasanga bitubayeho akarande. Ni ingeso itoroshye kuyireka. kuko iyi ni kamere ishirana na nyirayo. Kuki tubeshya? Ese tubeshya kugira ngo twishime cyangwa dushimishe abandi? Zimwe mu mpanvu zituma tubeshya ni: 1.Kubangamirwa   no kuvuga ukuri . Abant...