INKOMOKO Y'UBURAKARI
INKOMOKO Y'UBURAKARI Uramutse uvuze ko utajya urakara ntiwaba uri kure y'ikinyoma kuko mu buzima bwa buri munsi duhura na byinshi biturakaza. Umuntu muzima agira amarangamutima. Muri ayo ngayo harimo n' uburakari. Uburakari ni amarangamutima aza iyo ubugize agize igikomere cyaba icyo ku mubiri cyangwa se icyo mu mutima we, iyo kandi agize ikintu abura, bukagaragazwa n'ibikorwa bigaragara ako kanya cyangwa ibikorwa byo mu bitekerezo… bigakorwa n’uwarakaye abyikorera cyangwa abikorera abandi. Uburakari kandi ni amarangamutima yerekana ko umuntu atanyuzwe n'ibimubayeho (ku mubiri, yumvise cyangwa abonye…). Ibintu biturakaza ni byinshi. Bigenda bitandukana bitewe na buri muntu. Ariko akenshi uburakari buzanwa no kuba umuntu atishimiye ibyo ari kubona cyangwa se ibiri kumubaho. Urugero: umuntu akwangirije ibintu birakubabaza bikanakurakaza, hari amagambo bakubwira ugasanga ashatse kuzamura kamere (kwica umuntu mu mutwe). Bushobora kandi...