Nsekera
Nsekera gasani k'i Rwanda Nsekera unkize uyu mwanda w'agahinda Nsekera mvuze izi mpanda Nsekera unshimire ahampanda. Nsekera mbone urwo rumuri Nsekera mbone izo nyenyeri Nsekera nkwambike urugori Nsekera maze unyicire isari. Inseko yawe itera abandi ishyari Bikabanga mu nda bakajya mu buriri Kuko imbere yawe batarashya n'imigeri Ahubwo bashirira imbere mu mubiri. Inseko yawe impa ubuzima buzima. Mu gihe urumuri ruba rutangiye kuzima Iyo umwenyuye byonyine ruragaruka Maze umwijima n'agahinda bikaguruka. Dore iyo usetse ayo menyo asa n'inyange Ndayabona nkifuza kukugira uwange Nkajya nkureba kuva ku mutwe kugera ku birenge Wankundira nkakwereka na masenge. ©Eric B Kwizera