Posts

Showing posts from 2020

INKOMOKO Y'UBURAKARI

Image
INKOMOKO Y'UBURAKARI Uramutse uvuze ko utajya urakara ntiwaba uri kure y'ikinyoma kuko mu buzima bwa buri munsi duhura na byinshi biturakaza. Umuntu muzima agira amarangamutima. Muri ayo ngayo harimo n' uburakari. Uburakari ni amarangamutima aza iyo ubugize agize igikomere cyaba icyo ku mubiri cyangwa se icyo mu mutima we, iyo kandi agize ikintu abura, bukagaragazwa n'ibikorwa bigaragara ako kanya cyangwa ibikorwa byo mu bitekerezo… bigakorwa n’uwarakaye abyikorera cyangwa abikorera abandi. Uburakari kandi ni amarangamutima yerekana ko umuntu atanyuzwe n'ibimubayeho (ku mubiri, yumvise cyangwa abonye…).  Ibintu biturakaza ni byinshi. Bigenda bitandukana bitewe na buri muntu. Ariko akenshi uburakari buzanwa no kuba umuntu atishimiye ibyo ari kubona cyangwa se ibiri kumubaho. Urugero: umuntu akwangirije ibintu birakubabaza bikanakurakaza, hari amagambo bakubwira ugasanga ashatse kuzamura kamere (kwica umuntu mu mutwe). Bushobora kandi...

UBUCUTI

Inshuti! Uwo muntu mutandukanye mudafitanye isano y'amaraso mutagira ikindi muhuriyeho ariko mufitanye ubumwe, wumva wishimye iyo muri kumwe; akakuba hafi mu bibazo ndetse no mu  bisubizo...  Buri wese afite uko yavuga inshuti ye. Nta muntu utagira inshuti: yaba abakora ibibi cyangwa abakora ibyiza. Inshuti ishobora kuba bamwe mu rungano, abo uruta ndetse n'abakuruta. Inshuti zacu ntabwo twavutse tuzifite. Twagiye duhura na zo gake gake turamenyerana bigera aho bifata intera yo kuba inshuti. Hari n'abagira inshuti magara. Mu buzima n’imibereho y’ikiremwamuntu, ni ngombwa ko tubaho mu muryango mugari. Nta muntu usaba undi kuba inshuti  ye. Ntabwo ubucuti ari nk'urukundo, n’ubwo bifitanye isano ya hafi. Inshuti yawe ntabwo uyisaba ngo reka tube inshuti, ahubwo mwebwe mwisanga muhuje waba ufite ikibazo ukakiyibwira,ibyishimo mukabisangira, no mu bihe by’amage n’amanzaganya mugatwaza mujya mbere. Ikakumenya na we ukayimenya. Mu gihe urukundo ushobora kurusaba umuntu akarukw...