UBUCUTI


Inshuti! Uwo muntu mutandukanye mudafitanye isano y'amaraso mutagira ikindi muhuriyeho ariko mufitanye ubumwe, wumva wishimye iyo muri kumwe; akakuba hafi mu bibazo ndetse no mu bisubizo...  Buri wese afite uko yavuga inshuti ye. Nta muntu utagira inshuti: yaba abakora ibibi cyangwa abakora ibyiza. Inshuti ishobora kuba bamwe mu rungano, abo uruta ndetse n'abakuruta.

Inshuti zacu ntabwo twavutse tuzifite. Twagiye duhura na zo gake gake turamenyerana bigera aho bifata intera yo kuba inshuti. Hari n'abagira inshuti magara. Mu buzima n’imibereho y’ikiremwamuntu, ni ngombwa ko tubaho mu muryango mugari. Nta muntu usaba undi kuba inshuti 
ye. Ntabwo ubucuti ari nk'urukundo, n’ubwo bifitanye isano ya hafi. Inshuti yawe ntabwo uyisaba ngo reka tube inshuti, ahubwo mwebwe mwisanga muhuje waba ufite ikibazo ukakiyibwira,ibyishimo mukabisangira, no mu bihe by’amage n’amanzaganya mugatwaza mujya mbere. Ikakumenya na we ukayimenya. Mu gihe urukundo ushobora kurusaba umuntu akarukwemerera cyangwa akaguhakanira. Ubucuti ntibuhatirwa.

Mu itsinda ry'abantu runaka bafite icyo bahuriyeho, ni byo baba bumvikana ariko havamo bamwe baba inshuti ku buryo igihe kinini baba bari kumwe. Abana bavukana bose baba bagomba gukundana nk'abavandimwe ariko havamo bamwe baba inshuti. Kugira inshuti ni byiza rero kandi ni na ngombwa. Kuko burya uyifite uba uziko utari wenyine kuko yakuba hafi igihe cyose.

Hari intambwe 4 z'ubucuti:

1. Igihe uba utazi umuntu mutaranahura cyangwa ngo muvugane na rimwe. Iki gihe mwese muba mumeze nk'abanyamahanga. Gusa iyi ni intambwe ya mbere igana ku bucuti.

2. Intambwe ya kabiri ni igihe noneho wa muntu muhura ukamuvugisha, mugatangira kujya muvugana uko iminsi yicuma. Aha ho noneho uba umuzi ko yitwa kanaka cyangwa nyirakanaka...

3. Intambwe ya gatatu ni igihe noneho mwese mumenyerana cyane, mugahura kenshi, mugatumirana mu birori.
Aha ngaha kandi mutangira kubwirana uko mubayeho ku buryo umwe amenya undi koko: aho atuye, ibyo akora, ibyo akunda se, ibyo yanga...

4. Intambwe ya kane ni igihe noneho umwe aba yiyumvamo undi, ku buryo aba yumva ko bahuje imitima (soulmate) ku buryo kandi buri umwe aba yiyumva nk'undi. Aha ni ho usanga buri umwe yarabwiye undi amabanga ye akomeye. Aho umwe ari, undi ntahabure. Ku buryo kubona umwe 
ushobora no kumubonamo undi. Kuri uru rugero iyi ntambwe ni ho uba wizeye ko ufite inshuti koko.

Inshuti zose dufite hari impamvu yaduhuje ituma twegerana turamenyana. Umuhanga mu bya filozofiya witwa Arisitote yavuze ko hari ubwoko butatu bw'ubucuti.

Kuri we habaho ubucuti bushingiye ku nyungu gusa aho umuntu aba inshuti yawe kuko hari icyo agukeneyeho, kuko azi ko hari icyo bizamumarira. Aka wa mugani uvuga ngo: amafaranga agura inshuti. Ubwoko bwa kabiri ni ubucuti bushingiye ku kwishimisha gusa aho izi nshuti ziba zihurira mu kwishimisha. Urugero: inshuti zo mu kabari, inshuti mukorana siporo... Ubwoko bwa gatatu bw'ubucuti kuri Aristote ni ubucuti bw'ikiza. Ubu ngubu biragoye kubwubaka kuko ntakintu na kimwe buba bugamije. Ni bwo bucuti nyabwo kandi kuko inshuti yawe udafite icyo uyikurikiyeho ari yo nshuti yawe koko. Aha buri wese yubahira undi uko ari. 

Ubucuti bw'urungano

N’ubwo kugira inshuti byoroshye bisaba kwitonda kuko ushobora kwisanga mu moko abiri ya mbere y'ubucuti navuze hejuru. Hari ibintu wagenderaho kugira ngo ube inshuti nziza. Kuba WOWE NYIR’IZINA. Kuko birababaza iyo inshuti isanze warayiyeretse mu isura nziza kandi uri mubi. Kuvugisha UKURI: iyo ushaka kuba inshuti nziza wirinda kubeshya. Guha umwanya inshuti yawe ukumva ibyo ikubwira. Kuyibikira amabanga kuko bituma uba umwizerwa. Mukagirana inama mu bibazo mwaba mufite. Ntutume igwa mu bishuko kandi wayifasha.

Ubucuti ni bwiza, butugirira akamaro kanini. Ntawe utishimira kugira inshuti nshya ndetse no kugumana izisanzwe. Gusa nkuko nabivuze hari ubwoko bw'ubucuti 2 butagize icyo bumaze. Iyo butageze kuri 3 nubundi busubira hasi abantu bakaba abanzi ndetse bakageza n'aho umwe amera nk'aho atigeze amenya undi. Ubucuti bwonerwa n'ikigare kuko abakirimo biyita ko ari inshuti nyamara bikabateza ibyago nyuma. Ikigare si kiza. Ndabifuriza kugira inshuti zo mu bwoko bwa gatatu. Ntimuzagire ibyago byo kugira inshuti mbi. Murakabaho.


Byanditswe na KWIZERA ERIC





Reference:
https://www.thehopeline.com/63-how-to-be-a-great-friend/

https://www.marieclaire.com/sex-love/a4028/friendships-aristotle-utility-ethics-lifestyles/

Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

Amafaranga yo kurya

INKOMOKO Y'UBURAKARI