Amafaranga yo kurya
Mu miryango myinshi yifashije, ababyeyi bafite umuco wo gusigira abana babo amafaranga yo kuguramo ibyo bashaka mu gihe bagiye ku ishuri cyangwa se basigaye mu rugo. Aya mafaranga benshi bayita amafaranga yo kurya kuko akenshi bayaguramo ibyo kurya nka bonbon, amandazi, imigati cg se na biscuits.
Umubyeyi rero wari amenyereye gusigira abana be amafaranga yo kurya, umunsi umwe yarayasize nk'ibisanzwe nuko ajya mu kazi ke. Umuhungu we wari umeyereye ko amafaranga ye bayaha umukozi akajya kumugurira imigati uwo munsi si ko yabigenje. Mu gusohoka mu rugo iwabo akajya gukina n'abandi bana, yagezeyo bamubwira ukuntu nibamara kugurisha ibyuma bishaje amafaranga bazayarya. Iryo jambo yaritaye mu gutwi nta no kubaza uko bizagenda, yahise yiruka bwangu ajya kureba aho amafaranga se yayasize maze afata igiceri cy'ijana aragitamira arakimira maze aba ariye amafaranga. Ntiyagumye aho kuko yahise asubira kuratira ba bana bagenzi be ko we amafaranga yo se yamusigiye amaze kuyarya.
Abo bana baratunguwe bamubaza uko yayariye, maze na we ababwira ko igiceri yagitamiye ndetse ubu cyanageze mu nda. Bose barumiwe maze umukuru muri bo ajya kubwira umukozi w'iwabo ngo ahamagare ababyeyi be baze batabare. Ababyeyi baje bihuta baramufata bamujyana kwa muganga. Abaganga bakoze ibishoboka ngo barebe ko yakigarura ariko biba iby'ubusa bahitamo kumwohereza ku bitaro byisumbuyeho. N'ubwoba bwinshi bamwihutanye mu mugi wa Kigali mu bitaro bya kaminuza(CHUK). Bagezeyo umwana bamushyize aho batangira ubufasha bwihuse (Emergency room), nubwo we wabonaga nta kibazo afite. Mu masaha y'umugoroba ni bwo bamubaze maze bamukuramo cya giceri. Se yaragifashe arakibika maze aramubwira: "ati iki giceri nzakibika kizabe urwibutso." Hashize iminsi mike umwana yarorohewe maze barabasezerera barataha. Babyeyi rero muge mugerageza gusobanurira abana banyu imvugo zimwe na zimwe kuko bashobora gukora ibyo mutakekaga byabagiraho ingaruka namwe mutisize. Urugero rw'izo mvugo ni nko kurya abana, gutwika ukimanukira cyangwa kuhatwika hagashya, n'izindi nyinshi.

Trรจs interressant ๐
ReplyDelete๐๐๐๐
ReplyDelete๐๐
ReplyDelete๐๐๐๐ good advice
ReplyDeleteWOW
ReplyDelete๐
ReplyDeletecyaze birasekeje hhhhhh keep it up friend
ReplyDeleteKeep penning
ReplyDeleteThis is wat we actually miss
ReplyDeleteBe it parents or guardians, let's try being close to our children in all ways
@ thnks Eric God bless yah
Ni Byo cyanee, ababyeyi tugomba kwigisha,gusobanurira abana bacu kugirango tugomeze gusigasira umuco nyarwanda dutanga uburere ku bana bacu kuko arirwo rwanda rw'ejo haza
ReplyDeleteumucyo wacyu niwo uturanga ntabwo tuzategereza abazungu ngo baze bawutwigije kandi aritwe ukomokaho
ReplyDeleteSava merci grand Frere
ReplyDeletekbca
ReplyDelete