KUMUKUNDA NI YO NDAHIRO
Nari mfite ibyishimo byinshi mu mutima,
Nyuma y'igihe kirekire ndi mu gahinda,
Sinari nzi inkomoko y'uko kumera neza,
Nza gusanga bintegurira guhura n'urumuri.
Nk'uko izina ari ryo muntu, ni na ryo hantu,
Ahitwa mu kabeza nahasanze abantu beza.
Ibintu byose birarutanwa, n'abeza na bo ni uko,
Guhitamo bijya bigorana iyo byose ari byiza.
Iwabo w'abeza nahasanze umwari utamwaye,
Ndamuramutsa anyakirana akanyamuneza,
Ampa umwanya turaganira duhuza urugwiro,
Bishyira kera nti isoko ya bya byishimo ni iyi.
Nseko nziza yaransekeraga nkisanga mu yindi si,
Mu ijwi rye ryiza rizira gusamira no gusarara ,
Ntabwo narambirwaga kuryumva ringaniriza,
Maze nange nti "umwari nk'uyu akwiye Nge."
Ntibyansabye igihe kinini ngo mukunde,
Kwijijisha ngo mbihishe na byo ntibyanyoroheye,
Nahise mubwira ko namukunze cyane rwose,
Na we ntiyantindira aranyemerera maze mera neza,
Kuva icyo niyemeje kumukunda n'ibye byose,
Uw'ingeso nziza nirinda icyamubabaza cyose,
Urukundo rujya mbere na we ankunda wese,
Soko y'umunezero wange se namunganya iki?
© Eric B Kwizera
Comments
Post a Comment