MAMA



Mu gitondo cyiza cyuje umucyo

Akanyamuneza kavanze n'uburibwe

Mu marira y'ibyishimo no kubabara

Nibwo wanyakiriye mu biganza byawe

Mu gihe wari untegereje igihe kinini.


Warenyishimiye cyane unyita Cyizihira

Ngo nge nizihira Imana n'abantu bayo

Maze underana umutima wuje Urukundo

Kugira ngo nzabe umugabo, intwari batijana

Ujye uterwa ishema n'uko wanyibarutse.


Umunsi wagenewe abandi nkawe

Bawugize inshuro imwe mu mwaka

Ariko nge nywizihiza buri munsi

Kuko ibyo unkorera sinabigushimira mu munsi

Ahubwo iminsi yose kuko ntibijya birangira.

             Ndagukunda Mama!!!

Eric B KWIZERA

Comments

Popular posts from this blog

UBUCUTI

Amafaranga yo kurya

INKOMOKO Y'UBURAKARI