MAMA
Mu gitondo cyiza cyuje umucyo
Akanyamuneza kavanze n'uburibwe
Mu marira y'ibyishimo no kubabara
Nibwo wanyakiriye mu biganza byawe
Mu gihe wari untegereje igihe kinini.
Warenyishimiye cyane unyita Cyizihira
Ngo nge nizihira Imana n'abantu bayo
Maze underana umutima wuje Urukundo
Kugira ngo nzabe umugabo, intwari batijana
Ujye uterwa ishema n'uko wanyibarutse.
Umunsi wagenewe abandi nkawe
Bawugize inshuro imwe mu mwaka
Ariko nge nywizihiza buri munsi
Kuko ibyo unkorera sinabigushimira mu munsi
Ahubwo iminsi yose kuko ntibijya birangira.
Ndagukunda Mama!!!
Eric B KWIZERA
Comments
Post a Comment