KUKI NJYE (2)
Umuntu akavuka arira
Akazarinda apfa akirira.
Ibyishimo bike ngira ntibiramba,
Iyo nishimye hari benshi bibangamira,
Maze bagakora ku buryo mbabara.
Abange ngo narabarumbiye,
Abambona bose ngo ntamumaro,
Ndakora cyane ngo nzibesheho,
Abo nkoreye na bo bakanyambura,
Nonese ubu nge nzira iki?
Ibyo nkoze byose birangira nabi,
Icyo nkozeho cyose kirangirika,
N'ubutaka ngendaho ndabubabaza,
Nabaye ikivume ahantu hose,
Ngo n'uko navutse ndi ngewe.
Abo nkunda ntibankunda,
Uwo nje nsanga ampungira kure,
N'unyakiriye ntihashira kabiri atagiye,
Bakamubwira bamuseka cyane bati:
"Gute watinyutse kwegera kiriya kintu?"
Aho nciye hose basigara bongorerana,
Bati: "Dore uko gisa, buriya cyaje gite?"
Nashaka kwinjira bati hano hinjira abantu gusa,
None mawe ko ari wowe wambyaye ndi iki?
Kuba umuntu byo bisaba iki?
Bake bamvugisha bambwira ko bizashira,
Nange ndabizi ko igihe nikigera bizashira,
Akababaro kange kazashira ntakiriho,
Kugira abo mbangamira na byo bizashira,
Maze nange nzage kuruhuka iyi miruho.
© Eric B Kwizera

Comments
Post a Comment