Uko navutse!
Nuko Rurema bintu,
Nyagasani wimye ingoma igihumbi,
N'uruhumbajana rw'amahanga,
Aravuga ati: "genda ubeho,
Ube CYIZIHIRA abantu naremye."
Maze kuko IZABAYO ibantumaho,
Impa INGABIRE nyinshi nzifashisha,
AYINKAMIYE ndayanywa ndashisha,
Maze KWIZERA birongera biraganza.
Ngubwo ubutumwa nahawe,
Nguko uko nisanze mu bange,
Maze banyakirana urugwiro,
Bati: "URAKAZA NEZA mu muryango,"
Kandi GANZA mu bawe usanze,
Na none bati:"Imana ISINGIZWE mu ijuru."
ISHIMWE riba irya Rurema uwo.
Comments
Post a Comment