TUBANA NKUZI




Twahujwe n'ubuzima tuba inshuti,

 Numvaga turi inshuti bisanzwe,

 Wowe wari ufite indi migambi,

Ntiwanyifurizaga icyiza na kimwe.


Urugwiro wanyeretse nararwishimiye,

Nkushima ko wabaye inshuti nziza.

Wamfunguriraga amafunguro ahumanye,

Nakubaza impamvu utayafata ngo urahaze,

Nange nkakwizera nk'umuvandimwe nkabirya,

Nagenda ugasigara wishimye ngo "ndagihamije,"

Imana nsenga ikandengera nkaba mutaraga.


Nakubazaga inzira waciye ugera ku ntsinzi,

Ukanyereka iy'inzitane irimo amahwa menshi,

Nkayinyuramo nemye, nkayisoza mu mahoro,

Wowe ugatungurwa no kuba ntayikomerekeyemo,

Ntumenye ko mfite umurinzi wange tugendana igihe cyose.


Muvandimwe tubana nkuzi kandi ntabyo uzi,

Ukomeza kwibwira ko warangije kumfatisha neza,

Ukumva ko uzajya unkoresha ibyo ushaka igihe ushakiye,

Ukantega imitego amagana n'amagana igafata ubusa,

Narakumenye ntukinshoboye, ubimenye neza ko nkuzi,

Uburyarya bwawe narabubonye, gusa wowe ntubizi.

Niba wibwiraga ko nkiri mu mbohe zawe heba!


Ubishatse wahinduka ugasa n'uko unyiyereka,

Ukazibukira kumpoberana urugwiro rutarirwo,

Ahubwo ukamfatira icyuma mu mugongo,

Iyandemye izandengera, ntizakungabiza.

Muvandimwe wange kandi mwanzi wange,

Nkwifurije amahoro n'amahore mu mitaga iza,

Wenda wazahinduka ukaba umuntu muzima,

Ugasezerera kuba igisabantu. 

Ishyuka!


© Eric B Kwizera



Comments

Popular posts from this blog

UBUCUTI

Amafaranga yo kurya

INKOMOKO Y'UBURAKARI