INTARE
Intare umwami w'ishyamba rigari
Inyamaswa zose zirayipfukamira
Nkuko zayihisemo ngo iziyobore
Mu ituze n'umutekano bisesuye.
Ikunda kunywa amaraso y'izindi nyamaswa
Iyo bitumvikana iba itahiwe mu kuribwa
Inyamaswa zose nta nimwe itinya
Kuko ziri munsi y'amajanja yayo
Inyamaswa zo mu kirere no mu mazi
Na zo intare izibereye umwami n'umugenga
Kwikorera ushaka gukira ntibyemewe iyo
Kuko ubukire bwose ari ubw'intare n'abayo.
Intare irasingizwa ikanaratwa hose
Kuko yubatse neza ubwami bwayo
Yakuyemo akavuyo kabagamo itarima
Maze ubwami bwayo buba ikimenyabose.
Gusa kuba wasingiza cyane iyo ntare
Ntibikuraho ko iyo ibyo igukeneyeho birangiye
Nawe ikugira nk'izindi nyamaswa yariye
Maze nawe ukazisanga cyangwa ukayivira aho.
Impyisi yashatse kubaho mu kuri irabizira
Bakame yiyemeza gukora ugushaka kw'intare
Kugirango ikomeze kuyihereza no kuyikorera
Nubwo rwose ibyo yaba ikora itaba ibishimye
Ingwe n'ibisamagwe ntibigishaka uyu mwami
Bikeneye na byo kwicara mu ngoro ijabiro iyo
Nyamara bikiyibagiza ko umwami avaho atanze
Nzaba mbarirwa amaherezo ye kuko ntagikunzwe.
©Eric B Kwizera

Comments
Post a Comment