INTARE


Intare umwami w'ishyamba rigari

Inyamaswa zose zirayipfukamira

Nkuko zayihisemo ngo iziyobore

Mu ituze n'umutekano bisesuye.


Ikunda kunywa amaraso y'izindi nyamaswa

Iyo bitumvikana iba itahiwe mu kuribwa

Inyamaswa zose nta nimwe itinya

Kuko ziri munsi y'amajanja yayo


Inyamaswa zo mu kirere no mu mazi

Na zo intare izibereye umwami n'umugenga

Kwikorera ushaka gukira ntibyemewe iyo

Kuko ubukire bwose ari ubw'intare n'abayo.


Intare irasingizwa ikanaratwa hose

Kuko yubatse neza ubwami bwayo

Yakuyemo akavuyo kabagamo itarima

Maze ubwami bwayo buba ikimenyabose.


Gusa kuba wasingiza cyane iyo ntare

Ntibikuraho ko iyo ibyo igukeneyeho birangiye

Nawe ikugira nk'izindi nyamaswa yariye

Maze nawe ukazisanga cyangwa ukayivira aho.


Impyisi yashatse kubaho mu kuri irabizira

Bakame yiyemeza gukora ugushaka kw'intare

Kugirango ikomeze kuyihereza no kuyikorera

Nubwo rwose ibyo yaba ikora itaba ibishimye



Ingwe n'ibisamagwe ntibigishaka uyu mwami

Bikeneye na byo kwicara mu ngoro ijabiro iyo

Nyamara bikiyibagiza ko umwami avaho atanze

Nzaba mbarirwa amaherezo ye kuko ntagikunzwe.


©Eric B Kwizera


Comments

Popular posts from this blog

UBUCUTI

Amafaranga yo kurya

INKOMOKO Y'UBURAKARI