UBUCUTI
Inshuti! Uwo muntu mutandukanye mudafitanye isano y'amaraso mutagira ikindi muhuriyeho ariko mufitanye ubumwe, wumva wishimye iyo muri kumwe; akakuba hafi mu bibazo ndetse no mu bisubizo... Buri wese afite uko yavuga inshuti ye. Nta muntu utagira inshuti: yaba abakora ibibi cyangwa abakora ibyiza. Inshuti ishobora kuba bamwe mu rungano, abo uruta ndetse n'abakuruta. Inshuti zacu ntabwo twavutse tuzifite. Twagiye duhura na zo gake gake turamenyerana bigera aho bifata intera yo kuba inshuti. Hari n'abagira inshuti magara. Mu buzima n’imibereho y’ikiremwamuntu, ni ngombwa ko tubaho mu muryango mugari. Nta muntu usaba undi kuba inshuti ye. Ntabwo ubucuti ari nk'urukundo, n’ubwo bifitanye isano ya hafi. Inshuti yawe ntabwo uyisaba ngo reka tube inshuti, ahubwo mwebwe mwisanga muhuje waba ufite ikibazo ukakiyibwira,ibyishimo mukabisangira, no mu bihe by’amage n’amanzaganya mugatwaza mujya mbere. Ikakumenya na we ukayimenya. Mu gihe urukundo ushobora kurusaba umuntu akarukw...