Posts

Showing posts from December, 2021

Wimpēza nanjye ndashoboye.

Image
  Natwiswe nk'abandi bana, Ndavuka nza ku isi maze mbaho. Nisanze uko mwese mumbona, Kandi nta ruhare nabigizemo. Abo nasanze nababereye umutwaro, Nababereye nk'umuvumo kuri bo, Bahora bampisha iyo mu mbere, Ngo si ndi umwana wo kwereka bose. Bamwe birwa babaza Imana ubutitsa, Ngo ni ikihe cyaha bakoze gikomeye, Ku buryo cyanganywa n'igihano nkange, Nge wo kwirwa ndi aho ndya nkaryama gusa. Mu mihana yose banyita amazina bashatse, Ngo dore cya kimuga na ruhuma baciyeho. Abandi ntibatinya kuntuka ngo kuko ntumva, Bati "n'ubundi ni igipfamatwi ntatwumva." Kumbona ntari gusabiriza birabatungura, Bibaza niba koko naramugaye nk'uko babibona, Nyamara bakiyibagiza ko namugaye ingingo, Ibindi bice by'umubiri wange bikora neza. Nange mbonye amahirwe ahabwa abandi, Najya mu ishuri nkiga kandi ngatsinda neza. Ntahejwe mu kazi nagakora nk'abandi bose, Mu buryo butandukanye ariko tugahuza intego. Ndamutse mpawe insimburangingo, Maze simpezwe ahagera abandi bose...

Urugo rwiza.

Image
Dushengeye duhimbawe, Dushimishijwe n’ibi birori, Turizihiwe kubera mwe, Mwe mwadukoranyirije aha. Twaje kuba abahamya, B’urukundo rwiza mwakundanye None inshuti n’imiryango, Tukaba twaje kubashyigikira. None rero wa musore we, Tambuka neza wegere imbere, Seka neza usekere uwo ukunda, W’inzobe nzima izira ibisare. Dore nguwo mwegere, Kuva none mwabaye umwe, Kubera ko Imana ari ko yabishatse, Kugira ngo muhuze imiryango yanyu. Dore mbere mwajyaga mubyuka, Mugatera akajisho kuri telefoni, Ngo murebe ubutumwa bwiza, Mwabaga mwohererezanyije. Ubu muzajya mububwirana, Mbere yo kuryama no kubyuka, Rwa rukumbuzi mwagiriranaga, Urwo rubaye amateka kuko muri kumwe. Ya marira mwajyaga murira, Ubu muzayahanagurana byoroshye, Ntimuzongera kwicwa n’agahinda, Kuko muzahorana iteka n’iteka. Ntimuzicwa n’irungu iwanyu, Igihe nikigera muzibaruka abana, Maze bage bakinira mu mbuga yanyu, Nuko bazakurane urukundo bazabasangana. Nyirarukundo urakaruhorane, Habinshuti azakubera inshuti, Maze mwagure umurya...