Urugo rwiza.














Dushengeye duhimbawe,

Dushimishijwe n’ibi birori,

Turizihiwe kubera mwe,

Mwe mwadukoranyirije aha.


Twaje kuba abahamya,

B’urukundo rwiza mwakundanye

None inshuti n’imiryango,

Tukaba twaje kubashyigikira.


None rero wa musore we,

Tambuka neza wegere imbere,

Seka neza usekere uwo ukunda,

W’inzobe nzima izira ibisare.


Dore nguwo mwegere,

Kuva none mwabaye umwe,

Kubera ko Imana ari ko yabishatse,

Kugira ngo muhuze imiryango yanyu.


Dore mbere mwajyaga mubyuka,

Mugatera akajisho kuri telefoni,

Ngo murebe ubutumwa bwiza,

Mwabaga mwohererezanyije.


Ubu muzajya mububwirana,

Mbere yo kuryama no kubyuka,

Rwa rukumbuzi mwagiriranaga,

Urwo rubaye amateka kuko muri kumwe.


Ya marira mwajyaga murira,

Ubu muzayahanagurana byoroshye,

Ntimuzongera kwicwa n’agahinda,

Kuko muzahorana iteka n’iteka.


Ntimuzicwa n’irungu iwanyu,

Igihe nikigera muzibaruka abana,

Maze bage bakinira mu mbuga yanyu,

Nuko bazakurane urukundo bazabasangana.


Nyirarukundo urakaruhorane,

Habinshuti azakubera inshuti,

Maze mwagure umuryango,

Mugire abuzukuru n’abuzukuruza.


Icyo tubifurije ni urukundo ruzima,

Ahari urukundo ni ho Imana yibera,

Urwo ruzabarange aho muri byose,

Ndetse mu byo muzakora byose.


Tubifurije kuzizerana muri byose,

Dore abantu b’iyi si babuze kwizerana,

Utarabahuje ntazabahindemo urwango,

Kuko abanzi b’ibyiza babaye benshi.


Urugo rwanyu ruzabe nk'ijuru rito,

Dore urugo ni urugendwa murabyumve,

Muzabe abaturanyi baturana neza n'abandi,

Maze mubere bose urugero rwiza rw'urugo rwiza.


Muragatunga mutunganirwe,

Nyiribiremwa abahaze umugisha we,

Rugaba abagabire ibyiza byose,

Natwe kandi tuzahora tubasabira.


© Eric B Kwizera


Comments

Popular posts from this blog

UBUCUTI

Amafaranga yo kurya

INKOMOKO Y'UBURAKARI