Posts

Showing posts from 2023

NKUSHIMRE NTE?

Image
  Amagambo abivuga ndayabura, Buri gihe mbura uburyo mbivuga, Kuko ibyo wankoreye sinabikeya, None nkushimire nte mubyeyi? Wambereye mutangabuzima, Utuma ubuzima bwange butazima, Ibyo wampaye byose ni ibizima, Ukwiye ishimwe rikubereye rudasumbwa. Wowe ugira ubuntu nyabuntu, Bwanyemeje ko uri umuntu nyamuntu, Ndetse ntunahwema guhindura ibisabantu, Ngo na bo babe abantu nyabantu. Ngiye kuvuga ineza wangiriye, Imitaga ntiyazazima izuba, Byo bineza umutima wange, Bituma nifuza kuba nkawe. WARAKOZE! Eric B Kwizera

Umunsi ikurema

Image
Umunsi ikurema Ruremabintu n'abantu bayo, Yaremye byinshi irema benshi Ibaha ubwiza mu ishusho ryayo Igeze kuri wowe iratuza  Ngo ikureme by'ikirenga birayikundira. Umunsi iyakuremye ikurema rero Yaguhaye inseko nziza nk'amasimbi  Ikugira Nyamwizihirabantu mugaba-kaze Ngo ukubonye umwenyura ababaye Uge umuhindurira ubuzima anezerwe. Umunsi iyakuremye ikurema Yakuremanye ubwitonzi bwinshi Ikugira ihoho uhogoza benshi  Mu bwiza bwawe yongeramo isumbe Maze mu beza uba nyiranyamibwa. Umunsi iyakuremye ikurema Yatekereje abo bose bazaguca iryera Ikuriboza intege n'ibyano uba igitego Igeze ku mayusi urusha Bigogwe kwemarara Ikibero n'ikimero ubisumbya ibyaremwe.    Umunsi iyakuremye ikurema Yakugize mukobwajana n'amagana Nubwo rwose utanganywa inka izi tubona  Uzaguhabwa azatunga ahiirwe karijana Nyina w'abantu se uwakugira yabura iki? ©Eric B Kwizera 

Amasaka

Image
  Amasaka Iyo mbonye amasaka Ndishima nkatangira guseka Naba ntako meze nkisaka Ngo akunde amare icyo cyaka Kuko antera ubushongore n'ubukaka. Simvuga amwe y'amakoma Cyangwa andi yo mu mutsima N'ubwo yose ava mu murima Ndavuga ariya bashyira mu muhama Maze abantu bakagarura ubuzima. Abayizihiwe buzura inseko Imitima igasubira mu gitereko Akabarinda kandi kugira ubwiko Gusa ntuyanywe ngo uyahamye koko Kuko hari n'abo ajya akura mu nteko. © Eric B Kwizera