Amasaka
Amasaka
Iyo mbonye amasaka
Ndishima nkatangira guseka
Naba ntako meze nkisaka
Ngo akunde amare icyo cyaka
Kuko antera ubushongore n'ubukaka.
Simvuga amwe y'amakoma
Cyangwa andi yo mu mutsima
N'ubwo yose ava mu murima
Ndavuga ariya bashyira mu muhama
Maze abantu bakagarura ubuzima.
Abayizihiwe buzura inseko
Imitima igasubira mu gitereko
Akabarinda kandi kugira ubwiko
Gusa ntuyanywe ngo uyahamye koko
Kuko hari n'abo ajya akura mu nteko.
© Eric B Kwizera
Comments
Post a Comment