Amasaka


 








Amasaka


Iyo mbonye amasaka

Ndishima nkatangira guseka

Naba ntako meze nkisaka

Ngo akunde amare icyo cyaka

Kuko antera ubushongore n'ubukaka.


Simvuga amwe y'amakoma

Cyangwa andi yo mu mutsima

N'ubwo yose ava mu murima

Ndavuga ariya bashyira mu muhama

Maze abantu bakagarura ubuzima.


Abayizihiwe buzura inseko

Imitima igasubira mu gitereko

Akabarinda kandi kugira ubwiko

Gusa ntuyanywe ngo uyahamye koko

Kuko hari n'abo ajya akura mu nteko.


© Eric B Kwizera 






Comments

Popular posts from this blog

UBUCUTI

Amafaranga yo kurya

INKOMOKO Y'UBURAKARI