Posts

Showing posts from May, 2020

AMAHITAMO NYAYO

Image
Mu buzima bwacu bwa buri munsi duca mu bintu bitandukanye. Ibibi n’ibyiza birasimburana. Nta muntu uguma mu kintu kimwe; niba uri mu bihe bibi, igihe kiragera ukajya mu byiza. Niba wari mu byiza igihe kiragera n’ibibi na byo bikagusura. Muri urwo runyurane hari ibiba ariko tutabihisemo ahubwo bitewe nuko ari ko bigomba kugenda. Nta muntu wifuza gupfa ariko biraba, nta wifuza kubura inshuti ye ariko biraba kuko nta kintu uba wabihinduraho. Ni byinshi tunyuramo ariko tugomba kubana na byo nyine. Nyamara hari ibindi dukora cyangwa se tubana na byo kuko twabihisemo. Urugero: ushobora guhitamo aho gutura, ushobora guhitamo amasomo wakwiga, ushobora guhitamo umurimo wakora. Akenshi ibi duhitamo, tubihitamo tubikunze kandi tubyishimiye. Tubihitamo atari ukubura uko tugira. Uko ni ko guhitamo koko. Kuba mbere yo guhitamo, duhitamo ibyo dukunze kandi twishimiye, ntabwo bivuga ko nyuma yo guhitamo twese twishima koko! Ingaruka z’amahitamo yacu ziba zitandukanye. Bamwe bahitamo ariko ukazumv...