INTAMBARA Y’URUKUNDO
INTAMBARA Y’URUKUNDO 1. Jya wubaha buri wese_ Kristu yigaragariza muri bose. Jya ubakunda kuko ni abavandimwe bawe. 2. Jya utekereza ibyiza biva ku bantu, ntugatekereze ububi bwabo. Jya ushaka icyiza n’ubwo haba mu ngorane. 3. Buri gihe jya uvuga abandi neza, ntukavume mugenzi wawe. Vura igikomere cyatewe n’amagambo mabi wavuze ku bandi. Ntugakurure amakimbirane. 4. Jya uvugisha abandi mu rurimi rw’urukundo, ntugasakuze, ntukarahire, ntugatera abandi kurira, jya ubarema umutima. Bereke urugwiro. 5. Babarira buri wese buri kintu cyose. Ntukabike inzika. Buri gihe jya ufata iya mbere mu kwiyunga na mugenzi wawe. 6. Jya ukora ibintu utareba inyungu zawe ahubwo iza rusange. Jya ugirira abandi uko wifuza ko bakugirira. Ntugatekereze ku myenda abandi bagufitiye ahubwo jya utekereza wowe iyo ubabereyemo. 7. Jya wihangana mu bihe by’amage. Jya ugira abandi inama kandi ubahe n’ubufasha ubikoranye umutima mwiza. 8. Jya ukora ibyo ushinzwe neza ku buryo ...