UMUTUZO

AKAMARO K'UMUTUZO

Umuhanga yaragize ati: “...guceceka si ubucucu, ni ugucengerwa n’ibyo uzi maze ugacira imbere ugatuza…” Abandi bakavuga ngo: “ingunguru irimo ubusa ni yo yirangira”. Ibi biratwereka neza akamaro ko gutuza ndetse no guceceka. Ni kenshi tubisabwa ariko wenda ntitubyumve. Guceceka bijyana no gutuza ni ngombwa muri ubu buzima kugira ngo tubashe kubaho mu buzima butubereye.

Ese guceceka bitumariye iki? Umuntu ashobora kubyibaza, kubera ko mu kuvuga bituma tuganira na bagenzi bacu, dushobora gusaba icyo dushaka ndetse n’ibindi bitandukanye. Gusa hano icyo nshaka kuvuga ni ukumenya gutandukanya kuvuga ndetse no gusakuza. Umuntu ashobora kuvuga atuje, undi akavuga asakuza. Akamaro ko guceceka ndetse no gutuza ni uko bifasha umuntu kuruhuka neza ndetse no gutekereza bihagije ku byo yifuza gukora. Urugero: umuntu ushaka kuruhuka aryamye, ajya kure y’urusaku akitarura ibintu byose bishobora kumubangamira mu kuruhuka kwe, ni ukuvuga amajwi ayo ari yo yose. Umuntu kandi ushaka kuruhuka ashobora guhitamo no kumva indirimbo zituje zikaba zamufasha kuruhuka neza.

Umuntu ushaka kubaho mu buzima bufite icyerekezo, afata umwanya akitekerezaho. Ntushobora kwitekerezaho uri mu rusaku, ahubwo ujya ahantu hatuje maze ugatekereza. Nyamara ubaye uri mu rusaku byakugora kuko uba ufite byinshi bikurangaza. Urugero: Uri ahantu hari indirimbo ukunda, umwanya wari wahaye kwitekerezaho wahita uwushyira kuri iyo ndirimbo. Ni yo mpamvu rero ugomba kwitarura ikintu cyose cyatuma kwitekerezaho kwawe kutagenda neza.

Gusenga nabyo bisaba kwitarura urusaku kuko Imana itavugira mu rusaku. Mfashe urugero rwo muri Bibiliya, igihe umuhanuzi Eliya yajyaga guhura n’Uhoraho ku musozi wa Horebu, habanje kuza inkubi y’umuyaga usatagura imisozi n’amabuye, haza n’umutingito nyamara Uhoraho ntiyari abirimo. Nyuma haje kuza akayaga gahuhera gatuje, aho ni ho Uhoraho yari ari. (1 Bami 19, 9-14). Ibi biratwereka ko Imana itaba mu rusaku ahubwo iba ahantu hatuje. Twibuke neza amagambo y’umusizi Rugamba natangiriyeho ko Guceceka atari ubucucu ahubwo ari ugucengerwa n’ibyo uzi. Birumvikana rero ko bifite akamaro kanini.

Muri iyi minsi, isi yacu yugarijwe n’urusaku. Gusa abantu bose ntibabibona kimwe. Bamwe byabyita iterambere nyamara ni iterambere ritumunga. Abantu benshi basigaye barangwa n’urusaku ndetse n’ahadakwiye. Urugero: Mu nsengero usanga abantu basenga basakuza nyamara bakiyibagiza ko urugero rwacu ari Yezu we wajyaga ahiherereye agasenga (Mt26, 36). Kuri iki gihe kandi usanga abigisha nabo basigaye bigisha basakuza. Ni ngombwa ko twitoza gusenga nta rusaku. Kandi birashoboka igihe cyose tubyitoje. Usanga bamwe bajya gusengera abarwayi bagasenga basakuza nyamara umuntu ashobora kubikora atuje ntibibuze usengerwa gukira. Urugero rwa hafi ni mu isengesho ryo Gushengerera Isakaramentu Ritagatifu. Muri iri sengesho abantu barahakirira.

Si aho dusengera haba urusaku gusa, ahubwo n’aho dutuye rurahari. Abashakanye gutandukana babifashe nk’ikintu cyoroshye. Umwe aravuga, undi aho kugirango amutege amatwi na we akavuga. Ugasanga habuze ubwumvikane kubera ko buri wese ashaka ko ibyo avuga ari byo bihabwa agaciro. Nyamara umwe yoroheje agatega amatwi mugenzi we, hashobora kuboneka amahoro. Kuba umuntu yakosa bibaho, ariko icy’ingenzi ni ukwemera ikosa hanyuma ukarisabira imbabazi wiyoroheje Ibi bituma habaho amahoro n’ituze maze urusaku rukabura umwanya. Nitumenya akamaro ko gutuza tuzabana neza aho dutuye.

Uretse mu ngo, iyo twinjiye mu buzima bwacu dusanga naho harimo urusaku rwinshi. Abantu birirwa mu makimbirane kubera ibintu bishobora kubatandukanya. Bishobora kuba amoko, uruhu n’ibindi byinshi. Ibi ngibi bikurura urusaku mu mitima yacu, ugasanga bamwe ntibareba bagenzi babo neza, mbese ntibababonemo abantu ahubwo ibintu. Ibihugu byinshi ntibivuga rumwe, ese biterwa n’iki? Hari n’ahandi henshi ntiriwe mvuga harangwa n’urusaku kandi bitari ngombwa.

Kuba batubwira ngo duceceke ntabwo ari uko badushakira ikibi, ahubwo ni ikiza. Guceceka mu gihe cya ngombwa ndetse n’aho bitegetswe ni byiza kuko bitanga amahoro. Mu ngoro y’Imana tugomba guceceka kugira ngo duhure n’Imana mu isengesho. Nk’uko abanyarwanda babivuga ngo “Agaseke k’Imana ntigatwarwa n’umwasama”. Mu mashuri tugomba guceceka kugira ngo tubashe kwakira neza ibyo twigishijwe. Aho turyama tugomba kuhubaha tugaceceka cyangwa tugatuza kugira ngo tubashe kuruhuka neza nta kintu kitubangamiye. Umunyabuhanga araceceka agategereza umwanya uboneye… (Sir20,7). Umuntu ufite icyo yifuza kuzageraho kiza ategereza umwanya ukwiye wo kuvuga.

Guceceka ndetse no gutuza ni ngombwa muri ubu buzima tubayemo. Gusa guhora ucecetse ahantu hose n’aho bitari ngombwa, bishobora kugaragara nk’ikibazo, bikaba byatuma abantu batangira kugukekaho n’ibyo utatekerezaga. Ni yo mpamvu tugomba kujya tuganira, tugaseka, tukishima. Ariko ibyo ntibikuyeho ko tugomba kujya dufata umwanya wo gutuza.

Byanditswe na Eric B Kwizera ku wa 17 mutarama 2020

Comments

Popular posts from this blog

UBUCUTI

Amafaranga yo kurya

INKOMOKO Y'UBURAKARI