Mu mafoto dutemberere i Save ahubatswe kiliziya ya mbere mu Rwanda
Kiliziya gatolika ni yo yabimburiye andi madini n’amatorero yazanywe n’abakoloni b’abamisiyoneri kuza gukorera mu Rwanda. Abazungu baza gusaba umwami Yuhi V Musinga ikibanza cy’aho bazashinga kiliziya yabo maze abasaba guhitamo aho bakubakaba mu magepfo y’igihugu, kuko atashakaga ko iryo dini ryabo ryari rishya ryegerana n’ibwami. Maze na bo bahitamo agasozi ka Save. Abazungu b’abamisiyoneri baje i Save maze bahubaka kiliziya yari yubatswe n’ibiti ariko nyuma yaje kubakwa neza n’amatafari. Ni misiyoni yashinzwe ku wa 02 Gashyantare 1900, iyoborwa bwa mbere na Padiri Brard. Ibarizwa muri Diyosezi ya Butare. Iyi paruwasi iri mu birometero 10 uvuye mu mugi wa Huye, iherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save. ikaba ikikijwe n’ibindi bikorwa byinshi byiganjemo amashuri gatolika azwi cyane cyane nka TTC Save, Groupe Scolaire Ste Bernadette Save, College Marie Reine ndetse na Catholic University of Rwanda. Ukihagera wakirwa n’ishusho ya Padiri Balthazar Gafuku, umupadiri wabimbur...