Mu mafoto dutemberere i Save ahubatswe kiliziya ya mbere mu Rwanda




Kiliziya gatolika ni yo yabimburiye andi madini n’amatorero yazanywe n’abakoloni b’abamisiyoneri kuza gukorera mu Rwanda. Abazungu baza gusaba umwami Yuhi V Musinga ikibanza cy’aho bazashinga kiliziya yabo maze abasaba guhitamo aho bakubakaba mu magepfo y’igihugu, kuko atashakaga ko iryo dini ryabo ryari rishya ryegerana n’ibwami.

Maze na bo bahitamo agasozi ka Save. Abazungu b’abamisiyoneri baje i Save maze bahubaka kiliziya yari yubatswe n’ibiti ariko nyuma yaje kubakwa neza n’amatafari. Ni misiyoni yashinzwe ku wa 02 Gashyantare 1900, iyoborwa bwa mbere na Padiri Brard. Ibarizwa muri Diyosezi ya Butare.


Iyi paruwasi iri mu birometero 10 uvuye mu mugi wa Huye, iherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save. ikaba ikikijwe n’ibindi bikorwa byinshi byiganjemo amashuri gatolika azwi cyane cyane nka TTC Save, Groupe Scolaire Ste Bernadette Save, College Marie Reine ndetse na Catholic University of Rwanda. 



Ukihagera wakirwa n’ishusho ya Padiri Balthazar Gafuku, umupadiri wabimburiye abandi banyarwanda mu kugana inzira yo kwiha Imana.




Misiyoni ya Save yubatswe bwa mbere mu Rwanda



Umuryango munini winjira mu kiliziya



Inanga nini yakoreshwaga mu gihe cya Misa (Grand Organ)


Iriba rya batisimu (Baptismal font)




Imbere mu kiliziya.


Kubera uko iyi nyubako yari nto kandi abakiristu bari bari kwiyongera, iyi kiliziya yaje guhindurwa ingoro yo gushengerera Isakaramentu Ritagatifu.


Bamwe mu bakirisitu baje gushengerera Isakaramentu Ritagatifu.


Hejuru ku gisenge k’iyi kiliziya.



Amashusho n’imitako bigize iyi kiliziya.



Kiliziya ya Paruwasi ya Save, kuri ubu ikoreshwa mu gihe cya Misa



Misiyoni ya Save, uyirebeye mu gikari cy’amacumbi y’abapadiri


Kuri Paruwasi Gatolika ya Save, muri Diyosezi ya Butare.



Amashusho yafashwe na Kwizera Eric


Comments

Popular posts from this blog

UBUCUTI

Amafaranga yo kurya

INKOMOKO Y'UBURAKARI