Uri Ingabire yange
Simbi ndeba nkasubira ibugimbi,
Wowe w'ubwiza busa nk'amasimbi,
Nka bumwe butatse irya Karisimbi,
Sugira usagambe ingoma ibihumbi,
Nyaguhorana iteka amata aho ku ruhimbi.
Ngaho reba ukuntu uri mwiza,
Uziko usa n'akarabo k'iroza?
Dore nzakurinda abo bakuriza,
Utuze iwange nkubere umuhoza,
Wowe usa n'agasaro keza.
Kukugira ni iby'agaciro shenge,
Kuvuga ibyawe bisaba ubwenge,
Gusa nzabirata kurusha abenge,
Ndetse nkujyane nkwereke masenge,
Nti "mubyeyi dore ingabire yange."
Wowe w'inseko nziza y'urumunesha,
Kukubura rwose ni ukugendesha,
Aho uri nzaharinda ibyagushisha,
Kuko erega ni wowe unshimisha,
Nabivuga umunsi, ijoro nkarikesha.
Kukubona byambereye urugamba,
Ndamutse nkubuze banampamba,
None rero nange nafashe ingamba,
Uzagushaka nzamubera ibamba,
Nibinarimba nzanamubamba.
Uwaguhanze ni Umuhanga,
Yaguhaye ubwenge aguha uburanga,
Maze abugutaka no mu ruhanga,
Mu bandi bose wowe uriranga,
Simbishidikanya uri uwa Gihanga.
© Eric B Kwizera

Comments
Post a Comment