KUKI TUBESHYA?

Kubeshya. Ingeso; umuco cyangwa igikorwa buri wese akora cyangwa yakoze mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ndabeshya, urabeshya, turabeshya. Kubeshya ni ukwemeza ibintu bitari byo(ibinyoma), bitandukanye n'ukuri. 

Mu  byaremwebyose bibaho, ikiremwamuntu ni cyo cyonyine kifitemo ububasha bwo kubeshya: nibyo tubwirwa n’umuhanga Blaise Pascal. Kubeshya hari ubwo tubikora kubera ubushake cyangwa se tutabishaka (kwibeshya).  Burya uwibeshya byumvikana neza ko ari ngirana kuko nyakubeshya uwo yibwira ko yabeshye abandi Nyamara bo 
bamuvumbuye rimwe na rimwe bakamwihorera. 

Abantu bose barabeshya. Kuva ku mwana kugeza ku musaza rukukuri. Ni ibintu dutangira gukora kenshi tukiri bato. Tukabikora inshuro imwe ariko ugasanga bitubayeho akarande. Ni ingeso itoroshye kuyireka. kuko iyi ni kamere ishirana na nyirayo.

Kuki tubeshya? Ese tubeshya kugira ngo twishime cyangwa dushimishe abandi? Zimwe mu mpanvu zituma tubeshya ni:

1.Kubangamirwa  no kuvuga ukuri. Abantu benshi babeshya kuko badashaka kuvuga ukuri cyangwa se badashaka ko abo babeshya bamenya ukuri kuko babona bibabangamiye. Nkuko na none Pascal Blaise agira ati"hari abantu babeshya kugira ngo babeshye" (kuko badashaka kuvuga ukuri nyine). Ngiyo impamvu bavuga ko mwene aba bantu ukuri 
kuba kubahanda.

2.Gutabara  ubuzima. Tubeshya kuko dushaka gutabara ubuzima bwacu dutinya ko tuvugishije ukuri ubuzima bwacu bwajya mu kaga.  Urugero: umwana amena isahani ababyeyi be babimubaza nubwo yaba abizi ko bamubonye akabihakana kugira ngo adahanwa. Urugero rundi ni uko uramutse ubonye abagome baje kugirira nabi umuntu ariko bamushidikanyaho kubera kutamumenya neza, aha ubabeshye ko atari we nta kibi uba ukoze. Ahubwo uba umutabaye.

Umwana ahitamo kubeshywa aho guhanwa
Ibyo umwana aba atekereza mbere yo kubeshya: igihano cyangwa ikinyoma?

3. Kwikiza ikibazo... Hari ababeshya kugirango bikize ibibabangamiye. Aha ari na ho haza kubeshya kabiri(Kubeshya+kubeshyera). Ukabeshyera umuntu ngo bamuhane kuko wenda mufitanye akabazo kandi wenda baramuhanisha ibihano bikomeye bitajyanye n’ikosa mu by’ukuri yaba yakoze.

4. Gushimisha abandi. Ababyeyi bakunda kubeshya abana babo kugirango babashimishe. (Kubeshyana urukundo) Umubyeyi akabeshya umwana we ko naryama agasinzira araza kumugurira irindazi. Umwana ntabwo aba aryamye kuko abishaka ahubwo aba agirango iryo rindazi ritaza kumucika. (Akenshi akabyuka yanabyibagiwe kandi ntarihabwe)
Hari abanyeshuri babeshya ababyeyi babo babaka amafaranga yinyongera bakabeshya ababyeyi ko ari ku ishuri bayabatumye kandi bashaka kuyakoresha mu zindi gahunda zabo.

6. Kubeshya kuko bibashimisha__Hari abantu bamwe bamaze kokamwa no kubeshya ku buryo bibashimisha iyo bari kubikora. Ugasanga ubuzima bwabo bwose ni ibinyoma gusa. Ku buryo na bo bageraho bakibeshya ko batakibeshya ahubwo bavuga ukuri.

7.  Kubeshya biryoshya ibiganiro___Abantu bakunda kubara inkuru bavuga ibintu by'ukuri ariko inkuru zashira bagatangira no guhimba ibitarabaye babeshya. Ndetse na zimwe mu z'ukuri hari igihe ziba zitaryoheye amatwi ariko bashyiramo amakabyankuru zikaryoha kandi ari ibinyoma.

Umuhanga mu mitekerereze J.-D. Nasio yavuze ko bidashoboka kuvuga ukuri mu bintu byose. Kubera ko dukoresha amagambo, tugwa mu mutego wo kutavuga byose, hari amagambo duhisha tudashobora kuvuga twirinda ingaruka zakurikira. Twabishyize no mu muco wacu ku buryo hari numunsi twabihariye mu mwaka: 01 Mata buri mwaka.

Nyamara nubwo tubeshya ariko hari igihe tuvumburwa ko turi kubeshya. Bimwe mu byerekerana umuntu uri kubeshya harimo: kuvuga ahisha iminwa, kuvuga ikintu agisubiramo kenshi ashaka kugisobanura cyane kandi cyumvikana, uburyo bwo guhumeka burahinduka, aba yiteguye guhunga, amaso yabo ahindura indoro, arakazwa n'ubusa yitwaje ko batari kumwizera.....


Aho ikoranabuhanga ryoroheje ibintu, no kubeshya byafashe indi ntera. Umuntu muba mufitanye gahunda, yaba yakerewe wamuhamagara kuri telefoni akakubwira ko agiye kukugeraho kandi atarava aho ari (kugirango utarambirwa). Imbuga nkoranyambaga na zo zikoreshwa mu kubeshya cyane. Abazikoresha murabizi. Zitambutsa ibihuha byinshi.

Kubeshya bigira ingaruka mbi ku buzima bwacu; zaba iz'ako kanya cyangwa se ikindi gihe. Bituma tubaho ariko tubaho nabi nubwo twaba tugaragara neza. Kubeshya ni bibi turabizi neza. Iyo bakubeshye cyangwa bakubeshyeye urababara. Ni icyaha imbere y'Imana ndetse no mu mategeko mbonezamubano. Nubwo rero tubikora ikiza nuko twabireka. Kuko iyo tubeshye tugafatwa bituma dutakarizwa ikizere. Kandi iyo watakarijwe ikizere kongera kwizerwa biba bigoye. 

Byanditswe na Eric Kwizera




Reference:









Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

UBUCUTI

Amafaranga yo kurya

INKOMOKO Y'UBURAKARI