INKOMOKO Y'UBURAKARI
INKOMOKO Y'UBURAKARI
Uramutse uvuze ko utajya urakara ntiwaba uri kure y'ikinyoma kuko mu buzima bwa buri munsi duhura na byinshi biturakaza. Umuntu muzima agira amarangamutima. Muri ayo ngayo harimo n' uburakari. Uburakari ni amarangamutima aza iyo ubugize agize igikomere cyaba icyo ku mubiri cyangwa se icyo mu mutima we, iyo kandi agize ikintu abura, bukagaragazwa n'ibikorwa bigaragara ako kanya cyangwa ibikorwa byo mu bitekerezo… bigakorwa n’uwarakaye abyikorera cyangwa abikorera abandi. Uburakari kandi ni amarangamutima yerekana ko umuntu atanyuzwe n'ibimubayeho (ku mubiri, yumvise cyangwa abonye…).
Ibintu biturakaza ni byinshi. Bigenda bitandukana bitewe na buri muntu. Ariko akenshi uburakari buzanwa no kuba umuntu atishimiye ibyo ari kubona cyangwa se ibiri kumubaho. Urugero: umuntu akwangirije ibintu birakubabaza bikanakurakaza, hari amagambo bakubwira ugasanga ashatse kuzamura kamere (kwica umuntu mu mutwe). Bushobora kandi kuzanwa n'ibibazo aba yifitiye mu buzima busanzwe. Urugero nko mu kazi, mu rugo, ku ishuri,... Hanyuma yahura n’ibyo atari yiteze cyangwa se ibimubuza amahoro, ya marangamutima y'uburakari akamuzamukamo.
Abashakashatsi batandukanye bagiye bavuga ku burakari. Muri bo uwitwa Gonzague Masquelier, yavuze ko uburakari bushobora kugaragara mu moko ane atandukanye:
- Uburakari buhishe. Aha ngaha umuntu urakaye ntashobora kubigaragaza. Ndetse na we ntaba yumva koko niba arakaye.
- Uburakari bwihugiyeho. Aha na ho urakaye ntabigaragaza ariko aba abizi neza ko arakaye.
- Uburakari bwo mu ntekerezo. Umuntu urakaye atya aba akibifite mu bitekerezo kandi binagaragara ko arakaye ariko nta gikorwa cyangiza yari yakora cyangwa se ngo akigaragaze. Ariko bigaragara ko yahindutse.
- Uburakari bwo mu bikorwa (umujinya). Iyo urakaye atangiye gukora ibikorwa bishobora kugira icyo byangiza. Yaba ku warakaye cyangwa se abantu cyangwa ibintu bimwegereye. Kuri uru rwego kandi ni bwo babyita umujinya.
Aba bashakashatsi kandi berekanye uko umuntu warakaye ashobora kugaragara. Aho uwarakaye ashobora gutangira asa n’uwabihiwe, akaza kubangamirwa n'utuntu duto duto mbese agatangira kwiyenza. Kuba hagaragara bine muri ibi bimenyetso: kuba ari guhumeka vuba, gushyuha k'umubiri, kwahagira, kubira icyuya, guhumeka bigoranye, gutitira, kubura amahoro, guhubuka, gushaka kubwira nabi abandi cyangwa se kubakubita, guhekenya amenyo, kumena ibintu… Ubushakashatsi bwerekana ko 63% by'abantu barakara bisanzwe uburakari bwabo buza guhinduka umujinya bigatuma barwana cyangwa bakabwira nabi abo bari kumwe na ho 30% bamenagura ibintu ariko ntibagire icyo batwara abantu.
Nk'uko rero uburakari bugira ikibutera, hari n'uburyo bwo kubugenzura ukabuyobora ntibukugeze ku mujinya ngo ukore amabi. Niba warakaye hari ibyagufasha gutsinda ubwo burakari.
- Mbere na mbere ugomba gutuza ukitekerezaho (meditation/médiation) hanyuma ukagerageza guhumeka neza.
- Gukora siporo na byo byagufasha kuruhuka mu mutwe maze uburakari bukagenda.
- Kurya neza ndetse ukaryama bihagije na byo byagufasha kuguma utuje.
- Ushobora kugaragaza ayo marangamutima yawe wandika, ushushanya, cyangwa se uririmba maze bikarangira. Gutuma bigusohokamo bigufasha kubirangiza.
- Shaka ikiguhuza mu bintu ukunda: nko kumva indirimbo, gusoma ibitabo, kureba filime… kugira ngo uruhure mu mutwe.
- Shaka inshuti yawe wizera uyiganirize mwishime munezerwe kugira ngo ibyakurakaje ubyibagirwe.
Uburakari bushobora kuba ikimenyetso cy'ibindi bintu, nk'agahinda gakabije (depression) cyangwa se guhora ubihiwe. Ni ngombwa guha agaciro biriya bimenyetso kuko utabyitayeho byazagukururira akaga. Byagufasha ubibwiye ababyeyi, inshuti, abavandimwe wizera cyangwa se na muganga bakagufasha. Uburakari bukabije bushobora gutuma habaho urwango. Kurakara ni ibintu bisanzwe, icyo dukwiye kwitaho ni uburyo twitwara iyo turakaye. Kuko ni amarangamutima.
Twese turarakara, kandi ibiturakaza ni byinshi. Kuba ari byinshi rero bituma turakara bitandukanye nkuko n'ibyo biturakaza bitandukanye. Icya ngombwa ni ukumenya uko twitwara kuko nk'uko nabivuze bushobora kutwangiriza ubuzima. Ushobora kurakara ukabwira umuntu nabi ukamukomeretsa umutima. Ushobora kurakara ugakubita umuntu bakagufunga ukaba wishe ahazaza hawe ukabera n'umuryango wawe. Rero twige kumenya kuyobora uburakari bwacu.
«Ibitangiriye byose mu burakari birangirira mu kimwaro.» byavuzwe na Benjamin Franklin
Byanditswe na Eric B Kwizera
Ku bindi birambuye mwasura:
Cyangwa
Good job Eric, keep it up
ReplyDeleteThis something good for real I did it well❤️
ReplyDeleteWe love this keep it up
ReplyDeleteKoko tugomba kubera abandi urumuri Kandi byose biva mugusobanukirwa thanks for teaching me Eric B. Kwizera
ReplyDeleteWoah! That was amazing, keep it up mn👌
ReplyDeleteKeep it up
ReplyDeleteKeep it up bro💪
ReplyDeleteThat's very interesting and very right Eric. Thank you so much for this
ReplyDelete👍👍
ReplyDelete👍👍this is good
ReplyDeleteThis is amazing, descriptive and so much helpful. We need more of this 👍.
ReplyDeleteAmezing
ReplyDeleteCourages bro
ReplyDelete