KUBERA IKI NJYE? 1
Ndabona umwijima,
Icuraburindi riranganje,
Umucyo njya nunva bavuga,
Sinzi uko usa kuko ntawubona,
Ubuzima bwange ni amarira gusa.
Ntawe nkisuhuza ngo yikirize,
Uwo ntabaje wese ampunga akinyumva,
Uwo nganyira na we ambonamo umutesi,
Nyamara si njye washatse kubaho ntya,
Ni ko isi yanyakiriye itabanje kunteguza.
Dore njya kuryama nk'abandi,
Singoheke nkarara nkanuye amaso,
Nshaka kurira ariko amarira na yo yarashize,
Ibibazo n'ingorane ntibikimpa agahenge,
Kimwe kirarangira kikanyohereza ku kindi.
Sinkitwa umuntu nabaye ikintu,
Bambona ntungutse bati: "dore kiraje!"
Aho nciye hose bankurikiza imijugujugu,
Inshuti nagiraga na zo nta nimwe ikinyikoza,
Ngo iyo amagara atewe hejuru usama ayawe.
Mpora nibaza impamvu navutse,
Naje gukora iki kitari ukubabara?
Nkibaza nti: "ese kubaho bimaze iki?"
Nacumuye iki ku isi no mu bantu bayo?
Ndarambiwe none ndagiye bizabe uko bishaka.
Agahinda karakanyagwa!!!
© Eric B Kwizera

Comments
Post a Comment