Posts

Umugore

  Reka mbabwire umugore Uwo benshi dukesha uburere Dore ko ajya ahosha amarere Y'abishyira ejuru mu birere Agaturisha na za kamere. Iyo ufite mwiza uba umukire Wagira umubi ukaba umusare Kuko buriya agira amakare Ajya atuma bamwe bataha kare Maze urugo rukagira amahoro n'amahore. Maze rero nagushotora ngo umukore Uramenye ntuzateme umukore Hato utazisanga i Mageragere Ubuzima bugasigara ari ngerere Kubera gushaka kwerekana ubukare. Nugira amahirwe azakubera urumuri Muge inama nziza muri mu buriri Aho kugira ngo akujyane mu tubari Kuko nta gusamara k'umutegarugori Ahubwo akugira inama muri mu buriri. Gusa ntumutinye uzanamukunde Ukore cyane ibyiza byose ubimuhunde Ikitwa ikibi n'igisa na cyo ukimurinde Aziturira mu mutima wawe ahatinde Niba ubona ibyo utabibasha uritonde. Eric B Kwizera

NKUSHIMRE NTE?

Image
  Amagambo abivuga ndayabura, Buri gihe mbura uburyo mbivuga, Kuko ibyo wankoreye sinabikeya, None nkushimire nte mubyeyi? Wambereye mutangabuzima, Utuma ubuzima bwange butazima, Ibyo wampaye byose ni ibizima, Ukwiye ishimwe rikubereye rudasumbwa. Wowe ugira ubuntu nyabuntu, Bwanyemeje ko uri umuntu nyamuntu, Ndetse ntunahwema guhindura ibisabantu, Ngo na bo babe abantu nyabantu. Ngiye kuvuga ineza wangiriye, Imitaga ntiyazazima izuba, Byo bineza umutima wange, Bituma nifuza kuba nkawe. WARAKOZE! Eric B Kwizera

Umunsi ikurema

Image
Umunsi ikurema Ruremabintu n'abantu bayo, Yaremye byinshi irema benshi Ibaha ubwiza mu ishusho ryayo Igeze kuri wowe iratuza  Ngo ikureme by'ikirenga birayikundira. Umunsi iyakuremye ikurema rero Yaguhaye inseko nziza nk'amasimbi  Ikugira Nyamwizihirabantu mugaba-kaze Ngo ukubonye umwenyura ababaye Uge umuhindurira ubuzima anezerwe. Umunsi iyakuremye ikurema Yakuremanye ubwitonzi bwinshi Ikugira ihoho uhogoza benshi  Mu bwiza bwawe yongeramo isumbe Maze mu beza uba nyiranyamibwa. Umunsi iyakuremye ikurema Yatekereje abo bose bazaguca iryera Ikuriboza intege n'ibyano uba igitego Igeze ku mayusi urusha Bigogwe kwemarara Ikibero n'ikimero ubisumbya ibyaremwe.    Umunsi iyakuremye ikurema Yakugize mukobwajana n'amagana Nubwo rwose utanganywa inka izi tubona  Uzaguhabwa azatunga ahiirwe karijana Nyina w'abantu se uwakugira yabura iki? ©Eric B Kwizera 

Amasaka

Image
  Amasaka Iyo mbonye amasaka Ndishima nkatangira guseka Naba ntako meze nkisaka Ngo akunde amare icyo cyaka Kuko antera ubushongore n'ubukaka. Simvuga amwe y'amakoma Cyangwa andi yo mu mutsima N'ubwo yose ava mu murima Ndavuga ariya bashyira mu muhama Maze abantu bakagarura ubuzima. Abayizihiwe buzura inseko Imitima igasubira mu gitereko Akabarinda kandi kugira ubwiko Gusa ntuyanywe ngo uyahamye koko Kuko hari n'abo ajya akura mu nteko. © Eric B Kwizera 

Nsekera

Image
Nsekera gasani k'i Rwanda Nsekera unkize uyu mwanda w'agahinda Nsekera mvuze izi mpanda Nsekera unshimire ahampanda.  Nsekera mbone urwo rumuri Nsekera mbone izo nyenyeri Nsekera nkwambike urugori Nsekera maze unyicire isari. Inseko yawe itera abandi ishyari Bikabanga mu nda bakajya mu buriri Kuko imbere yawe batarashya n'imigeri Ahubwo bashirira imbere mu mubiri.  Inseko yawe impa ubuzima buzima.  Mu gihe urumuri ruba rutangiye kuzima Iyo umwenyuye byonyine ruragaruka Maze umwijima n'agahinda bikaguruka.  Dore iyo usetse ayo menyo asa n'inyange Ndayabona nkifuza kukugira uwange Nkajya nkureba kuva ku mutwe kugera ku birenge Wankundira nkakwereka na masenge.  ©Eric B Kwizera

Cyuzuzo

Image
  Ngwino simbi mpora ndota, Uw'ubwiza ndangamira ubudasiba, N'uburanga mpora ndata ubutarambirwa, Ngwino unyegere byishimo byange. Inseko yawe imurikira intambwe zange, Amaso yawe nayareba nkayashengerera, Wandeba iyo ndoro yawe nziza nkaruhuka, Nkirahira iyatumye nkumenya. Cyuzuzo kinyuzuza maze nkaba nge, Warakoze kuza mu buzima bwange, Uri ihogoza utangaza n'abanyabwenge, Urusha nyakanga kwaka inzora. Imana yarakoze guhuza ababyeyi bawe, Ababyeyi bawe barakoze kwemera kukurema, Imana yarakoze kumpuza nawe, Ubuzima utarimo bwaba bumariye iki? Buri gihe iyo nkwitegereza, Nkareba ibyo byano yaguhaye, Ndavuga nti "koko Imana irarema!" Kuko yaraguhaye ntiyahaho undi. Uri icyuzuzo cy'ubuzima bwange, Aho utari hameze nk'ukuzimu, Kunjya kure ni iyicarubozo rikomeye, Cyo rero Cyuzuzo nyegera tube hamwe. ©Eric B Kwizera

Mu mafoto dutemberere i Save ahubatswe kiliziya ya mbere mu Rwanda

Image
Kiliziya gatolika ni yo yabimburiye andi madini n’amatorero yazanywe n’abakoloni b’abamisiyoneri kuza gukorera mu Rwanda. Abazungu baza gusaba umwami Yuhi V Musinga ikibanza cy’aho bazashinga kiliziya yabo maze abasaba guhitamo aho bakubakaba mu magepfo y’igihugu, kuko atashakaga ko iryo dini ryabo ryari rishya ryegerana n’ibwami. Maze na bo bahitamo agasozi ka Save. Abazungu b’abamisiyoneri baje i Save maze bahubaka kiliziya yari yubatswe n’ibiti ariko nyuma yaje kubakwa neza n’amatafari. Ni misiyoni yashinzwe ku wa 02 Gashyantare 1900, iyoborwa bwa mbere na Padiri Brard. Ibarizwa muri Diyosezi ya Butare. Iyi paruwasi iri mu birometero 10 uvuye mu mugi wa Huye, iherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save. ikaba ikikijwe n’ibindi bikorwa byinshi byiganjemo amashuri gatolika azwi cyane cyane nka TTC Save, Groupe Scolaire Ste Bernadette Save, College Marie Reine ndetse na Catholic University of Rwanda.  Ukihagera wakirwa n’ishusho ya Padiri Balthazar Gafuku, umupadiri wabimbur...