Umugore
Reka mbabwire umugore
Uwo benshi dukesha uburere
Dore ko ajya ahosha amarere
Y'abishyira ejuru mu birere
Agaturisha na za kamere.
Iyo ufite mwiza uba umukire
Wagira umubi ukaba umusare
Kuko buriya agira amakare
Ajya atuma bamwe bataha kare
Maze urugo rukagira amahoro n'amahore.
Maze rero nagushotora ngo umukore
Uramenye ntuzateme umukore
Hato utazisanga i Mageragere
Ubuzima bugasigara ari ngerere
Kubera gushaka kwerekana ubukare.
Nugira amahirwe azakubera urumuri
Muge inama nziza muri mu buriri
Aho kugira ngo akujyane mu tubari
Kuko nta gusamara k'umutegarugori
Ahubwo akugira inama muri mu buriri.
Gusa ntumutinye uzanamukunde
Ukore cyane ibyiza byose ubimuhunde
Ikitwa ikibi n'igisa na cyo ukimurinde
Aziturira mu mutima wawe ahatinde
Niba ubona ibyo utabibasha uritonde.
Comments
Post a Comment