INTAMBARA Y’URUKUNDO
INTAMBARA Y’URUKUNDO
1. Jya wubaha buri wese_ Kristu
yigaragariza muri bose. Jya
ubakunda kuko ni abavandimwe
bawe.
2. Jya utekereza ibyiza biva ku bantu,
ntugatekereze ububi bwabo. Jya
ushaka icyiza n’ubwo haba mu
ngorane.
3. Buri gihe jya uvuga abandi neza,
ntukavume mugenzi wawe. Vura
igikomere cyatewe n’amagambo
mabi wavuze ku bandi.
Ntugakurure amakimbirane.
4. Jya uvugisha abandi mu rurimi
rw’urukundo, ntugasakuze,
ntukarahire, ntugatera abandi
kurira, jya ubarema umutima.
Bereke urugwiro.
5. Babarira buri wese buri kintu
cyose. Ntukabike inzika. Buri gihe
jya ufata iya mbere mu kwiyunga
na mugenzi wawe.
6. Jya ukora ibintu utareba inyungu
zawe ahubwo iza rusange. Jya
ugirira abandi uko wifuza ko
bakugirira. Ntugatekereze ku
myenda abandi bagufitiye ahubwo
jya utekereza wowe iyo
ubabereyemo.
7. Jya wihangana mu bihe by’amage.
Jya ugira abandi inama kandi
ubahe n’ubufasha ubikoranye
umutima mwiza.
8. Jya ukora ibyo ushinzwe neza ku
buryo abandi basoroma ku mbuto
zeze ku murimo wawe nkuko nawe
ufata ku zaturutse mu mirimo
y’abandi.
9. Ntukihunze abakene n’abarwayi.
Sangiza abandi ibyiza byawe. Jya
ugerageza kubona icyo abandi
bagukikije bakeneye.
10.Jya usabira abantu bose utibagiwe
n’abanzi bawe.
Karidinari Stefan Wyszynski
Byashyizwe mu kinyarwanda na Eric
KWIZERA
1. Jya wubaha buri wese_ Kristu
yigaragariza muri bose. Jya
ubakunda kuko ni abavandimwe
bawe.
2. Jya utekereza ibyiza biva ku bantu,
ntugatekereze ububi bwabo. Jya
ushaka icyiza n’ubwo haba mu
ngorane.
3. Buri gihe jya uvuga abandi neza,
ntukavume mugenzi wawe. Vura
igikomere cyatewe n’amagambo
mabi wavuze ku bandi.
Ntugakurure amakimbirane.
4. Jya uvugisha abandi mu rurimi
rw’urukundo, ntugasakuze,
ntukarahire, ntugatera abandi
kurira, jya ubarema umutima.
Bereke urugwiro.
5. Babarira buri wese buri kintu
cyose. Ntukabike inzika. Buri gihe
jya ufata iya mbere mu kwiyunga
na mugenzi wawe.
6. Jya ukora ibintu utareba inyungu
zawe ahubwo iza rusange. Jya
ugirira abandi uko wifuza ko
bakugirira. Ntugatekereze ku
myenda abandi bagufitiye ahubwo
jya utekereza wowe iyo
ubabereyemo.
7. Jya wihangana mu bihe by’amage.
Jya ugira abandi inama kandi
ubahe n’ubufasha ubikoranye
umutima mwiza.
8. Jya ukora ibyo ushinzwe neza ku
buryo abandi basoroma ku mbuto
zeze ku murimo wawe nkuko nawe
ufata ku zaturutse mu mirimo
y’abandi.
9. Ntukihunze abakene n’abarwayi.
Sangiza abandi ibyiza byawe. Jya
ugerageza kubona icyo abandi
bagukikije bakeneye.
10.Jya usabira abantu bose utibagiwe
n’abanzi bawe.
Karidinari Stefan Wyszynski
Byashyizwe mu kinyarwanda na Eric
KWIZERA
Komereza aho
ReplyDelete