AMAHITAMO NYAYO




Mu buzima bwacu bwa buri munsi duca mu bintu bitandukanye. Ibibi n’ibyiza birasimburana. Nta muntu uguma mu kintu kimwe; niba uri mu bihe bibi, igihe kiragera ukajya mu byiza. Niba wari mu byiza igihe kiragera n’ibibi na byo bikagusura. Muri urwo runyurane hari ibiba ariko tutabihisemo ahubwo bitewe nuko ari ko bigomba kugenda. Nta muntu wifuza gupfa ariko biraba, nta wifuza kubura inshuti ye ariko biraba kuko nta kintu uba wabihinduraho. Ni byinshi tunyuramo ariko tugomba kubana na byo nyine.

Nyamara hari ibindi dukora cyangwa se tubana na byo kuko twabihisemo. Urugero: ushobora guhitamo aho gutura, ushobora guhitamo amasomo wakwiga, ushobora guhitamo umurimo wakora. Akenshi ibi duhitamo, tubihitamo tubikunze kandi tubyishimiye. Tubihitamo atari ukubura uko tugira. Uko ni ko guhitamo koko.

Kuba mbere yo guhitamo, duhitamo ibyo dukunze kandi twishimiye, ntabwo bivuga ko nyuma yo guhitamo twese twishima koko! Ingaruka z’amahitamo yacu ziba zitandukanye. Bamwe bahitamo ariko ukazumva nyuma bari kwicuza impamvu bahisemo ibyo bahisemo nyine. Abandi na bo bakarushaho kwishimira ibyo bahisemo. Ibi biterwa no guhitamo neza bakoze. Nonese kuki twajya guhitamo ibintu bizatuma twicuza nyuma? Kuki twajya tuvuga ngo: Iyo mbimenya nkahitamo iki…… kandi wenda tudashobora no guhindura ibyo twahisemo ahubwo tugomba kubikora ubuzima bwacu bwose?

Ingero ni nyinshi z’amahitamo mabi atuma abayagize bicuza nyuma. Nyamara bimwe mu byo duhitamo tukazicuza, tuba twarabihisemo nta mwanya uhagije dufashe ngo tubitekerezeho. Ugasanga wenda twabigiyemo mu kigare; ukabona umwe yarabihisemo ukumva ko nawe ugomba kuba nkawe, nyamara utazi impamvu we yabihisemo. Indi  mpamvu ni ukutamenya 


kwihangana. Ku buryo uhitamo ibyihuta nyamara bitagufitiye akamaro ugasanga nyuma na bwo uri kwicuza. Kutagisha inama na byo bishobora gutuma uhitamo ibintu bizatuma wicuza. Gusa inama zose si nziza ndetse si na ngombwa kuzikurikiza kuko na zo zatuma wicuza ku mahitamo yawe.

Nta muntu udahitamo, gusa twese ntitwishima kimwe kuko ibyo wahisemo bishobora guhira bamwe wowe ntibiguhire. Bishobora no kutaba ari ibyawe. Biba byiza iyo ubimenye mbere ugahindura inzira hakiri kare.(gusa iyo na yo ntizatume wicuza). Mbere yo guhitamo ubuzima wabamo, ni byiza kwicara hamwe ukabanza kubitekerezaho neza utuje, ukagisha inama abo ubona hari icyo bakungura (kuko hari abakugira inama zigusenya) ndetse bikaba byiza wiyambaje Imana kugira ngo ikuyobore mu cyemezo ugiye gufata.

Amahitamo ugira ntuzicuze kugeza upfuye ayo ni yo mahitamo nyayo. Niba ugiye guhitamo rero hagati y’ibintu bibiri hitamo kimwe ariko uzirinde kwicuza nyuma yo kugihitamo. Nushaka guhitamo byose n’ubundi byose uzabibura.

KWIZERA ERIC

27/05/2020.


Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

UBUCUTI

Amafaranga yo kurya

INKOMOKO Y'UBURAKARI