Posts

Showing posts from 2021

Wimpēza nanjye ndashoboye.

Image
  Natwiswe nk'abandi bana, Ndavuka nza ku isi maze mbaho. Nisanze uko mwese mumbona, Kandi nta ruhare nabigizemo. Abo nasanze nababereye umutwaro, Nababereye nk'umuvumo kuri bo, Bahora bampisha iyo mu mbere, Ngo si ndi umwana wo kwereka bose. Bamwe birwa babaza Imana ubutitsa, Ngo ni ikihe cyaha bakoze gikomeye, Ku buryo cyanganywa n'igihano nkange, Nge wo kwirwa ndi aho ndya nkaryama gusa. Mu mihana yose banyita amazina bashatse, Ngo dore cya kimuga na ruhuma baciyeho. Abandi ntibatinya kuntuka ngo kuko ntumva, Bati "n'ubundi ni igipfamatwi ntatwumva." Kumbona ntari gusabiriza birabatungura, Bibaza niba koko naramugaye nk'uko babibona, Nyamara bakiyibagiza ko namugaye ingingo, Ibindi bice by'umubiri wange bikora neza. Nange mbonye amahirwe ahabwa abandi, Najya mu ishuri nkiga kandi ngatsinda neza. Ntahejwe mu kazi nagakora nk'abandi bose, Mu buryo butandukanye ariko tugahuza intego. Ndamutse mpawe insimburangingo, Maze simpezwe ahagera abandi bose...

Urugo rwiza.

Image
Dushengeye duhimbawe, Dushimishijwe n’ibi birori, Turizihiwe kubera mwe, Mwe mwadukoranyirije aha. Twaje kuba abahamya, B’urukundo rwiza mwakundanye None inshuti n’imiryango, Tukaba twaje kubashyigikira. None rero wa musore we, Tambuka neza wegere imbere, Seka neza usekere uwo ukunda, W’inzobe nzima izira ibisare. Dore nguwo mwegere, Kuva none mwabaye umwe, Kubera ko Imana ari ko yabishatse, Kugira ngo muhuze imiryango yanyu. Dore mbere mwajyaga mubyuka, Mugatera akajisho kuri telefoni, Ngo murebe ubutumwa bwiza, Mwabaga mwohererezanyije. Ubu muzajya mububwirana, Mbere yo kuryama no kubyuka, Rwa rukumbuzi mwagiriranaga, Urwo rubaye amateka kuko muri kumwe. Ya marira mwajyaga murira, Ubu muzayahanagurana byoroshye, Ntimuzongera kwicwa n’agahinda, Kuko muzahorana iteka n’iteka. Ntimuzicwa n’irungu iwanyu, Igihe nikigera muzibaruka abana, Maze bage bakinira mu mbuga yanyu, Nuko bazakurane urukundo bazabasangana. Nyirarukundo urakaruhorane, Habinshuti azakubera inshuti, Maze mwagure umurya...

Ndagukunda mwiza wange

Iyo bavuze urukundo numva wowe, Bavuga ubwiza nkumva wowe, Bavuga inseko nziza nkumva iyawe, Bavuga indoro nziza nkumva iyawe, Ngaho ongera unsekere nezerwe, Komeza umpe urwo rukundo rwawe, Ongera unyereke iyo ndoro yawe, Mukunzi wange komeza wigabanya. © Eric B Kwizera

MAMA

Mu gitondo cyiza cyuje umucyo Akanyamuneza kavanze n'uburibwe Mu marira y'ibyishimo no kubabara Nibwo wanyakiriye mu biganza byawe Mu gihe wari untegereje igihe kinini. Warenyishimiye cyane unyita Cyizihira Ngo nge nizihira Imana n'abantu bayo Maze underana umutima wuje Urukundo Kugira ngo nzabe umugabo, intwari batijana Ujye uterwa ishema n'uko wanyibarutse. Umunsi wagenewe abandi nkawe Bawugize inshuro imwe mu mwaka Ariko nge nywizihiza buri munsi Kuko ibyo unkorera sinabigushimira mu munsi Ahubwo iminsi yose kuko ntibijya birangira.              Ndagukunda Mama!!! Eric B KWIZERA

TUBANA NKUZI

Image
Twahujwe n'ubuzima tuba inshuti,  Numvaga turi inshuti bisanzwe,  Wowe wari ufite indi migambi, Ntiwanyifurizaga icyiza na kimwe. Urugwiro wanyeretse nararwishimiye, Nkushima ko wabaye inshuti nziza. Wamfunguriraga amafunguro ahumanye, Nakubaza impamvu utayafata ngo urahaze, Nange nkakwizera nk'umuvandimwe nkabirya, Nagenda ugasigara wishimye ngo "ndagihamije," Imana nsenga ikandengera nkaba mutaraga. Nakubazaga inzira waciye ugera ku ntsinzi, Ukanyereka iy'inzitane irimo amahwa menshi, Nkayinyuramo nemye, nkayisoza mu mahoro, Wowe ugatungurwa no kuba ntayikomerekeyemo, Ntumenye ko mfite umurinzi wange tugendana igihe cyose. Muvandimwe tubana nkuzi kandi ntabyo uzi, Ukomeza kwibwira ko warangije kumfatisha neza, Ukumva ko uzajya unkoresha ibyo ushaka igihe ushakiye, Ukantega imitego amagana n'amagana igafata ubusa, Narakumenye ntukinshoboye, ubimenye neza ko nkuzi, Uburyarya bwawe narabubonye, gusa wowe ntubizi. Niba wibwiraga ko nkiri mu mbohe zawe heba! Ubis...

ABATURANYI

Image
Mbe baturanyi mwe, Twatuje tugaturana, Twaretse gusamara tugasabana, Twatuye mu mahoro tugasarura amahore, Twatanze ineza tukagira umuneza, Twaretse urwango tukagira urukundo, Twaretse ubuvantara tukaba abavandimwe. Ese muranyumva cyangwa muranyumviriza? Cyo ngaho niduhagurukire rimwe twese, Iyi ntego yacu tuyishyire imbere tuyirwanire, Maze ibyiza tuzashaka byose bizabe uko tubyifuza. © Eric B Kwizera

KUMUKUNDA NI YO NDAHIRO

Image
           Nari mfite ibyishimo byinshi mu mutima, Nyuma y'igihe kirekire ndi mu gahinda, Sinari nzi inkomoko y'uko kumera neza, Nza gusanga bintegurira guhura n'urumuri. Nk'uko izina ari ryo muntu, ni na ryo hantu, Ahitwa mu kabeza nahasanze abantu beza. Ibintu byose birarutanwa, n'abeza na bo ni uko, Guhitamo bijya bigorana iyo byose ari byiza. Iwabo w'abeza nahasanze umwari utamwaye, Ndamuramutsa anyakirana akanyamuneza, Ampa umwanya turaganira duhuza urugwiro, Bishyira kera nti isoko ya bya byishimo ni iyi. Nseko nziza yaransekeraga nkisanga mu yindi si, Mu ijwi rye ryiza rizira gusamira no gusarara , Ntabwo narambirwaga kuryumva ringaniriza, Maze nange nti "umwari nk'uyu akwiye Nge." Ntibyansabye igihe kinini ngo mukunde, Kwijijisha ngo mbihishe na byo ntibyanyoroheye, Nahise mubwira ko namukunze cyane rwose, Na we ntiyantindira aranyemerera maze mera neza, Kuva icyo niyemeje kumukunda n'ibye byose, Uw'ingeso nziza nirinda icyamubabaza...

Uko navutse!

Image
Nuko Rurema bintu, Nyagasani wimye ingoma igihumbi, N'uruhumbajana rw'amahanga, Aravuga ati: "genda ubeho, Ube CYIZIHIRA abantu naremye." Maze kuko IZABAYO ibantumaho, Impa INGABIRE nyinshi nzifashisha, AYINKAMIYE ndayanywa ndashisha, Maze KWIZERA birongera biraganza.  Ngubwo ubutumwa nahawe, Nguko uko nisanze mu bange, Maze banyakirana urugwiro, Bati: "URAKAZA NEZA mu muryango," Kandi GANZA mu bawe usanze, Na none bati:"Imana ISINGIZWE mu ijuru."  ISHIMWE riba irya Rurema uwo.  

KUKI NJYE (2)

Image
Umuntu akavuka arira Akazarinda apfa akirira. Ibyishimo bike ngira ntibiramba, Iyo nishimye hari benshi bibangamira, Maze bagakora ku buryo mbabara. Abange ngo narabarumbiye, Abambona bose ngo ntamumaro, Ndakora cyane ngo nzibesheho, Abo nkoreye na bo bakanyambura, Nonese ubu nge nzira iki? Ibyo nkoze byose birangira nabi, Icyo nkozeho cyose kirangirika, N'ubutaka ngendaho ndabubabaza, Nabaye ikivume ahantu hose, Ngo n'uko navutse ndi ngewe. Abo nkunda ntibankunda, Uwo nje nsanga ampungira kure, N'unyakiriye ntihashira kabiri atagiye, Bakamubwira bamuseka cyane bati: "Gute watinyutse kwegera kiriya kintu?"  Aho nciye hose basigara bongorerana, Bati: "Dore uko gisa, buriya cyaje gite?"  Nashaka kwinjira bati hano hinjira abantu gusa, None mawe ko ari wowe wambyaye ndi iki? Kuba umuntu byo bisaba iki? Bake bamvugisha bambwira ko bizashira, Nange ndabizi ko igihe nikigera bizashira, Akababaro kange kazashira ntakiriho, Kugira abo mbangamira na byo bizashira...

KUBERA IKI NJYE? 1

Image
Ndabona umwijima, Icuraburindi riranganje, Umucyo njya nunva bavuga, Sinzi uko usa kuko ntawubona, Ubuzima bwange ni amarira gusa. Ntawe nkisuhuza ngo yikirize, Uwo ntabaje wese ampunga akinyumva, Uwo nganyira na we ambonamo umutesi, Nyamara si njye washatse kubaho ntya, Ni ko isi yanyakiriye itabanje kunteguza. Dore njya kuryama nk'abandi, Singoheke nkarara nkanuye amaso, Nshaka kurira ariko amarira na yo yarashize, Ibibazo n'ingorane ntibikimpa agahenge, Kimwe kirarangira kikanyohereza ku kindi. Sinkitwa umuntu nabaye ikintu, Bambona ntungutse bati: "dore kiraje!" Aho nciye hose bankurikiza imijugujugu, Inshuti nagiraga na zo nta nimwe ikinyikoza, Ngo iyo amagara atewe hejuru usama ayawe. Mpora nibaza impamvu navutse, Naje gukora iki kitari ukubabara? Nkibaza nti: "ese kubaho bimaze iki?" Nacumuye iki ku isi no mu bantu bayo? Ndarambiwe none ndagiye bizabe uko bishaka.        Agahinda karakanyagwa!!! © Eric B Kwizera

INTARE

Image
Intare umwami w'ishyamba rigari Inyamaswa zose zirayipfukamira Nkuko zayihisemo ngo iziyobore Mu ituze n'umutekano bisesuye. Ikunda kunywa amaraso y'izindi nyamaswa Iyo bitumvikana iba itahiwe mu kuribwa Inyamaswa zose nta nimwe itinya Kuko ziri munsi y'amajanja yayo Inyamaswa zo mu kirere no mu mazi Na zo intare izibereye umwami n'umugenga Kwikorera ushaka gukira ntibyemewe iyo Kuko ubukire bwose ari ubw'intare n'abayo. Intare irasingizwa ikanaratwa hose Kuko yubatse neza ubwami bwayo Yakuyemo akavuyo kabagamo itarima Maze ubwami bwayo buba ikimenyabose. Gusa kuba wasingiza cyane iyo ntare Ntibikuraho ko iyo ibyo igukeneyeho birangiye Nawe ikugira nk'izindi nyamaswa yariye Maze nawe ukazisanga cyangwa ukayivira aho. Impyisi yashatse kubaho mu kuri irabizira Bakame yiyemeza gukora ugushaka kw'intare Kugirango ikomeze kuyihereza no kuyikorera Nubwo rwose ibyo yaba ikora itaba ibishimye Ingwe n'ibisamagwe ntibigishaka uyu mwami Bikeneye na byo kwic...