Wimpēza nanjye ndashoboye.
Natwiswe nk'abandi bana, Ndavuka nza ku isi maze mbaho. Nisanze uko mwese mumbona, Kandi nta ruhare nabigizemo. Abo nasanze nababereye umutwaro, Nababereye nk'umuvumo kuri bo, Bahora bampisha iyo mu mbere, Ngo si ndi umwana wo kwereka bose. Bamwe birwa babaza Imana ubutitsa, Ngo ni ikihe cyaha bakoze gikomeye, Ku buryo cyanganywa n'igihano nkange, Nge wo kwirwa ndi aho ndya nkaryama gusa. Mu mihana yose banyita amazina bashatse, Ngo dore cya kimuga na ruhuma baciyeho. Abandi ntibatinya kuntuka ngo kuko ntumva, Bati "n'ubundi ni igipfamatwi ntatwumva." Kumbona ntari gusabiriza birabatungura, Bibaza niba koko naramugaye nk'uko babibona, Nyamara bakiyibagiza ko namugaye ingingo, Ibindi bice by'umubiri wange bikora neza. Nange mbonye amahirwe ahabwa abandi, Najya mu ishuri nkiga kandi ngatsinda neza. Ntahejwe mu kazi nagakora nk'abandi bose, Mu buryo butandukanye ariko tugahuza intego. Ndamutse mpawe insimburangingo, Maze simpezwe ahagera abandi bose...