Posts

Showing posts from September, 2021

Ndagukunda mwiza wange

Iyo bavuze urukundo numva wowe, Bavuga ubwiza nkumva wowe, Bavuga inseko nziza nkumva iyawe, Bavuga indoro nziza nkumva iyawe, Ngaho ongera unsekere nezerwe, Komeza umpe urwo rukundo rwawe, Ongera unyereke iyo ndoro yawe, Mukunzi wange komeza wigabanya. © Eric B Kwizera

MAMA

Mu gitondo cyiza cyuje umucyo Akanyamuneza kavanze n'uburibwe Mu marira y'ibyishimo no kubabara Nibwo wanyakiriye mu biganza byawe Mu gihe wari untegereje igihe kinini. Warenyishimiye cyane unyita Cyizihira Ngo nge nizihira Imana n'abantu bayo Maze underana umutima wuje Urukundo Kugira ngo nzabe umugabo, intwari batijana Ujye uterwa ishema n'uko wanyibarutse. Umunsi wagenewe abandi nkawe Bawugize inshuro imwe mu mwaka Ariko nge nywizihiza buri munsi Kuko ibyo unkorera sinabigushimira mu munsi Ahubwo iminsi yose kuko ntibijya birangira.              Ndagukunda Mama!!! Eric B KWIZERA

TUBANA NKUZI

Image
Twahujwe n'ubuzima tuba inshuti,  Numvaga turi inshuti bisanzwe,  Wowe wari ufite indi migambi, Ntiwanyifurizaga icyiza na kimwe. Urugwiro wanyeretse nararwishimiye, Nkushima ko wabaye inshuti nziza. Wamfunguriraga amafunguro ahumanye, Nakubaza impamvu utayafata ngo urahaze, Nange nkakwizera nk'umuvandimwe nkabirya, Nagenda ugasigara wishimye ngo "ndagihamije," Imana nsenga ikandengera nkaba mutaraga. Nakubazaga inzira waciye ugera ku ntsinzi, Ukanyereka iy'inzitane irimo amahwa menshi, Nkayinyuramo nemye, nkayisoza mu mahoro, Wowe ugatungurwa no kuba ntayikomerekeyemo, Ntumenye ko mfite umurinzi wange tugendana igihe cyose. Muvandimwe tubana nkuzi kandi ntabyo uzi, Ukomeza kwibwira ko warangije kumfatisha neza, Ukumva ko uzajya unkoresha ibyo ushaka igihe ushakiye, Ukantega imitego amagana n'amagana igafata ubusa, Narakumenye ntukinshoboye, ubimenye neza ko nkuzi, Uburyarya bwawe narabubonye, gusa wowe ntubizi. Niba wibwiraga ko nkiri mu mbohe zawe heba! Ubis...

ABATURANYI

Image
Mbe baturanyi mwe, Twatuje tugaturana, Twaretse gusamara tugasabana, Twatuye mu mahoro tugasarura amahore, Twatanze ineza tukagira umuneza, Twaretse urwango tukagira urukundo, Twaretse ubuvantara tukaba abavandimwe. Ese muranyumva cyangwa muranyumviriza? Cyo ngaho niduhagurukire rimwe twese, Iyi ntego yacu tuyishyire imbere tuyirwanire, Maze ibyiza tuzashaka byose bizabe uko tubyifuza. © Eric B Kwizera

KUMUKUNDA NI YO NDAHIRO

Image
           Nari mfite ibyishimo byinshi mu mutima, Nyuma y'igihe kirekire ndi mu gahinda, Sinari nzi inkomoko y'uko kumera neza, Nza gusanga bintegurira guhura n'urumuri. Nk'uko izina ari ryo muntu, ni na ryo hantu, Ahitwa mu kabeza nahasanze abantu beza. Ibintu byose birarutanwa, n'abeza na bo ni uko, Guhitamo bijya bigorana iyo byose ari byiza. Iwabo w'abeza nahasanze umwari utamwaye, Ndamuramutsa anyakirana akanyamuneza, Ampa umwanya turaganira duhuza urugwiro, Bishyira kera nti isoko ya bya byishimo ni iyi. Nseko nziza yaransekeraga nkisanga mu yindi si, Mu ijwi rye ryiza rizira gusamira no gusarara , Ntabwo narambirwaga kuryumva ringaniriza, Maze nange nti "umwari nk'uyu akwiye Nge." Ntibyansabye igihe kinini ngo mukunde, Kwijijisha ngo mbihishe na byo ntibyanyoroheye, Nahise mubwira ko namukunze cyane rwose, Na we ntiyantindira aranyemerera maze mera neza, Kuva icyo niyemeje kumukunda n'ibye byose, Uw'ingeso nziza nirinda icyamubabaza...

Uko navutse!

Image
Nuko Rurema bintu, Nyagasani wimye ingoma igihumbi, N'uruhumbajana rw'amahanga, Aravuga ati: "genda ubeho, Ube CYIZIHIRA abantu naremye." Maze kuko IZABAYO ibantumaho, Impa INGABIRE nyinshi nzifashisha, AYINKAMIYE ndayanywa ndashisha, Maze KWIZERA birongera biraganza.  Ngubwo ubutumwa nahawe, Nguko uko nisanze mu bange, Maze banyakirana urugwiro, Bati: "URAKAZA NEZA mu muryango," Kandi GANZA mu bawe usanze, Na none bati:"Imana ISINGIZWE mu ijuru."  ISHIMWE riba irya Rurema uwo.  

KUKI NJYE (2)

Image
Umuntu akavuka arira Akazarinda apfa akirira. Ibyishimo bike ngira ntibiramba, Iyo nishimye hari benshi bibangamira, Maze bagakora ku buryo mbabara. Abange ngo narabarumbiye, Abambona bose ngo ntamumaro, Ndakora cyane ngo nzibesheho, Abo nkoreye na bo bakanyambura, Nonese ubu nge nzira iki? Ibyo nkoze byose birangira nabi, Icyo nkozeho cyose kirangirika, N'ubutaka ngendaho ndabubabaza, Nabaye ikivume ahantu hose, Ngo n'uko navutse ndi ngewe. Abo nkunda ntibankunda, Uwo nje nsanga ampungira kure, N'unyakiriye ntihashira kabiri atagiye, Bakamubwira bamuseka cyane bati: "Gute watinyutse kwegera kiriya kintu?"  Aho nciye hose basigara bongorerana, Bati: "Dore uko gisa, buriya cyaje gite?"  Nashaka kwinjira bati hano hinjira abantu gusa, None mawe ko ari wowe wambyaye ndi iki? Kuba umuntu byo bisaba iki? Bake bamvugisha bambwira ko bizashira, Nange ndabizi ko igihe nikigera bizashira, Akababaro kange kazashira ntakiriho, Kugira abo mbangamira na byo bizashira...

KUBERA IKI NJYE? 1

Image
Ndabona umwijima, Icuraburindi riranganje, Umucyo njya nunva bavuga, Sinzi uko usa kuko ntawubona, Ubuzima bwange ni amarira gusa. Ntawe nkisuhuza ngo yikirize, Uwo ntabaje wese ampunga akinyumva, Uwo nganyira na we ambonamo umutesi, Nyamara si njye washatse kubaho ntya, Ni ko isi yanyakiriye itabanje kunteguza. Dore njya kuryama nk'abandi, Singoheke nkarara nkanuye amaso, Nshaka kurira ariko amarira na yo yarashize, Ibibazo n'ingorane ntibikimpa agahenge, Kimwe kirarangira kikanyohereza ku kindi. Sinkitwa umuntu nabaye ikintu, Bambona ntungutse bati: "dore kiraje!" Aho nciye hose bankurikiza imijugujugu, Inshuti nagiraga na zo nta nimwe ikinyikoza, Ngo iyo amagara atewe hejuru usama ayawe. Mpora nibaza impamvu navutse, Naje gukora iki kitari ukubabara? Nkibaza nti: "ese kubaho bimaze iki?" Nacumuye iki ku isi no mu bantu bayo? Ndarambiwe none ndagiye bizabe uko bishaka.        Agahinda karakanyagwa!!! © Eric B Kwizera

INTARE

Image
Intare umwami w'ishyamba rigari Inyamaswa zose zirayipfukamira Nkuko zayihisemo ngo iziyobore Mu ituze n'umutekano bisesuye. Ikunda kunywa amaraso y'izindi nyamaswa Iyo bitumvikana iba itahiwe mu kuribwa Inyamaswa zose nta nimwe itinya Kuko ziri munsi y'amajanja yayo Inyamaswa zo mu kirere no mu mazi Na zo intare izibereye umwami n'umugenga Kwikorera ushaka gukira ntibyemewe iyo Kuko ubukire bwose ari ubw'intare n'abayo. Intare irasingizwa ikanaratwa hose Kuko yubatse neza ubwami bwayo Yakuyemo akavuyo kabagamo itarima Maze ubwami bwayo buba ikimenyabose. Gusa kuba wasingiza cyane iyo ntare Ntibikuraho ko iyo ibyo igukeneyeho birangiye Nawe ikugira nk'izindi nyamaswa yariye Maze nawe ukazisanga cyangwa ukayivira aho. Impyisi yashatse kubaho mu kuri irabizira Bakame yiyemeza gukora ugushaka kw'intare Kugirango ikomeze kuyihereza no kuyikorera Nubwo rwose ibyo yaba ikora itaba ibishimye Ingwe n'ibisamagwe ntibigishaka uyu mwami Bikeneye na byo kwic...

UZI UBWIZA BWE?

Image
  Si bumwe bwo mu nzozi, ni impamo. Si bumwe bwo mu nkuru, ni imvaho. Si bumwe bwo mu bitekerezo, burabonwa. Si bumwe bwo usanzwe uzi, ni imbonekarimwe. Ni bumwe iyo utabona bugufungura amaso. Ni bumwe iyo wihebye bukugarurira icyizere. Ni bumwe iyo urira buguhoza amarira yawe. Ni bumwe aho buganje ibyiza bihaganza. Ubwiza bwe buramurika nk'izuba, ntibutwika. Ubwiza bwe bushashagirana nk'inyenyeri zose. Ubwiza bwe butera akanyamuneza nk'umucyo. Ubwiza bwe butangaza na ba bandi badatangara. Uzi ubwiza ubona nturambirwe kubureba? Uzi ubwiza ubona ugatwarwa buroho aheza? Uzi ubwiza ubona ukumva wabushengerera? Uzi ubwiza ubona ukumva wabubwira bose? Njyewe natanga ibyo ntunze byose nkabubona. Njyewe naburirimba ubutarambirwa iteka. Njyewe nabuvuga hose ngo bose babumenye. Njyewe naburata iteka mu mitaga itazima izuba. © Eric B Kwizera

YITWA UWERA

Image
Uwera wera ineza, Ineza ikwiye hose, Biganza bigaba ituze, Maze ukumva utuje. Yakirana urugwiro bose, Abo azi n'abo atazi, Akabaneza bigatinda, Kuko ineza yera  iwe. Ni byo koko twese turi beza, Ariko abeza bararutanwa, Iyamuhanze yamuhaye ubwiza, Imurinda n'icyabuhindanya. Maze n'ababyeyi barabimenya, Bamwita Uwera uzira icyasha, Ayera agahora ku ruhimbi, Ngo ahorane itoto ku mubiri. Kwitangira iteka abandi, Rurema yarabimuremanye, Uwamuvuga nabi uwo, Ntakwiye kuba ku isi iyi. Uwera wera we!  Arahirwa uwakumenye, Arahirwa uwo wasekeye, Azahirwa umutware wawe. Nkusabiye agasani, Rurema age akurinda, Maze ineza igere hose, Twese dushime uwakwibarutse. Eric B Kwizera

Amafaranga yo kurya

Image
Mu miryango myinshi yifashije, ababyeyi bafite umuco wo gusigira abana babo amafaranga yo kuguramo ibyo bashaka mu gihe bagiye ku ishuri cyangwa se basigaye mu rugo. Aya mafaranga benshi bayita amafaranga yo kurya kuko akenshi bayaguramo ibyo kurya nka bonbon, amandazi, imigati cg se na biscuits. Umubyeyi rero wari amenyereye gusigira abana be amafaranga yo kurya, umunsi umwe yarayasize nk'ibisanzwe nuko ajya mu kazi ke. Umuhungu we wari umeyereye ko amafaranga ye bayaha umukozi akajya kumugurira imigati uwo munsi si ko yabigenje. Mu gusohoka mu rugo iwabo akajya gukina n'abandi bana, yagezeyo bamubwira ukuntu nibamara kugurisha ibyuma bishaje amafaranga bazayarya. Iryo jambo yaritaye mu gutwi nta no kubaza uko bizagenda, yahise yiruka bwangu ajya kureba aho amafaranga se yayasize maze afata igiceri cy'ijana aragitamira arakimira maze aba ariye amafaranga. Ntiyagumye aho kuko yahise asubira kuratira ba bana bagenz...